Umushumba Mukuru w’Itorero rya Shekinah Glory Church ku isi akaba ari na we warishinze Bishop Prophet Sibomana Samuel, nyuma y’igihe gito atangaje ubuhanuzi buvuga ko Kongo izacikamo kabiri hakaboneka Repubulika ya Kivu, yongeye gutangaza ko niboneka izihuza n’u Rwanda bikaba igihugu kimwe kitagira imipaka, kuko ngo ari abavandimwe.
Uyu mugabo uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubu akaba aherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi yongeye kubitangariza ku muyoboro wa YouTube wa Gitavi Tv, mu kiganiro bahaye izina rya “Kivu Ibaye Igihugu Kimwe Cikukiye/M23 na Twirwaneho.”
Mu kiganiro aheruka gukora ku wa 4 Gicurasi 2024, yari yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 uzakomeza kurwana ufashijwe n’ibihugu bindi atavuze mu izina, hakiyongeraho n’Abanyamulenge, ndetse Abatutsi bose bo muri Kongo muri rusange bagakora icyo yise ’Twirwaneho’, mu buryo bwo kurwanya Leta ya Kongo ikomeza kubicira ababo no kubanyaga imitungo, bakarwanira uburenganzira bwabo kugera ubwo Kongo izacikamo kabiri, hakaboneka igihugu cyabo, ari cyo kizitwa Repubulika ya Kivu.
Icyo gihe yagize ati: “Buriya intambara yose ni mbi, nta ntambara nziza ibaho, kuko intambara irasenya ntiyubaka, ariko iyi ntambara yari iy’amasezerano, twari dufite amasezerano y’uko Abanyamulenge bazasenyerwa, bagasigarira ku busa, ariko nyuma yo gusenyerwa hakaba amahoro, kandi igihugu cy’i Mulenge kikongera kikubakwa, ndetse tukaba dufite n’amasezerano y’uko Kongo izacikamo ibice, hazabaho Repubulika ya Kivu, ni ho Abanyamulenge bazagira amahoro, bazongera bagatunga inka ziruta izo batunze.”
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagize ati: “Repubulika ya Kivu izavuka, nta mupaka uzabaho hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Kivu, mbese umuntu azajya yinjira asohoke uko ashaka, ni ukuvuga ngo Umunyarwanda azajya yinjira, uwo muri Kivu yinjire. (Nta gusaba ibya ngombwa kuzabaho kuko nta mipaka izaba ihari).”
Yakomeje avuga ko hazabaho amasezerano y’izi Repubulika zombi, ni ukuvuga iy’u Rwanda n’iya Kivu azatuma ibi bishoboka, u Rwanda na Kivu bigahinduka igihugu kimwe kandi giteye imbere. Yagize ati: “Hari amasezerano ibihugu bizagirana, kuko bose ari abavukanyi. Kwinjira muri Kivu uri Umunyarwanda bizaba byoroshye, no kwinjira mu Rwanda uri uwo muri Kivu bizaba byoroshye, nta mipaka.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda ruzatera imbere cyane, rugire umutekano (ubwo ruzaba rwabaye igihugu kimwe na Kivu).” Ibi byose yabihishuriwe ari kumwe n’umuhanuzi Karikofi ubwo yari akiriho, uyu akaba ari mwene wabo wari umuhanuzi ukomeye muri Kongo, ari na we wahanuriye nyina wa Prophet Samuel ko azabyara umwana w’umuhanuzi ukomeye, akamusaba kuzamwita Samuel.
Prophet Samuel ntiyitaye ku bavuga ko yavangiwe, ahubwo avuga ko nibamara kubona ubu buhanuzi busohora bazemera ko ari Imana yabivuze atari we. Yagize ati: “Nge singendera ku marangamutima y’abantu, ngendera ku byo Imana yavuze. Imana ni iya mbere, ni yo izabikora, byose ni ubushake bw’Imana.”
Bishop Prophet Sibomana Samuel avuka i Minenembwe, ahitwa Masoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we n’umuryango we.
Yavukanye impano yo guhanura, akaba ari kurushaho kubigaragaza mu buhanuzi butandukanye ari guhanura bwerekeye intambara iri kubera muri Kongo, aho abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kugirirwa nabi, bashinjwa ko barwanya Leta bafatanyije n’umutwe wa M23.