× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prophet Bushiri yacyeje Bishop TB Joshua uvugwaho gusambanya amasugi mu gihe yari akiriho

Category: Ministry  »  18 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Prophet Bushiri yacyeje Bishop TB Joshua uvugwaho gusambanya amasugi mu gihe yari akiriho

Prophet Bushiri yavuganiye uwitwa Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) ku birego aregwa na BBC byo gusambanya cyane cyane ab’amasugi no gukuzamo inda ku babaga bazitwaye, amushimira avuga ko ibyo yakoze bitazasibangana.

Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wari uwo muri Nijeriya yafatwaga nk’umuhanuzi ukomeye cyane muri Afurika dore ko ubutumwa bwe bwacaga kuri televiziyo bugakurikirwa n’abantu bari muri za miliyoni. Muri Kamena 2021 ni bwo TB Joshua yapfuye, itorero rye SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) risigara rigenzurwa n’umugore we.

Ni bwo guhera icyo gihe BBC yatangiye iperereza ku bikorwa by’uyu muhanuzi wapfuye bitunguranye bikarangira ashinjwe ibyaha birimo gusambanya abayoboke be cyane cyane ab’amasugi no kubakuzamo inda.

BBC yakoreye iri perereza ku bantu yaganiriye na bo bagera kuri 25 babaye intumwa za TB Joshua barimo Abongereza, abakomoka muri Nijeria, Abanyamerika, Abanyafurika y’Epfo, Ghana, Namibia n’Abadage, bose bahamya ko uyu muhanuzi yakoze ibi byaha.

Abagore n’abakobwa bamushinja ko yabakubitaga insinga, akabazirika, akabona kubafata ku ngufu ndetse bakanavuga ko yamaze imyaka myinshi abasambanya abatwaye inda akazibakuzamo. Bongeraho ko yahimbaga ubuhamya bw’abo “yabeshyaga” ko yakoreye ibitangaza.

Ibinyuranye n’ibyo, Umuhanuzi Shepherd Bushiri wo mu muryango wa gikristo umurikirwa (Enlightened Christian Gathering (ECG)) wo muri Malawi washinze Itorero rya The Jesus Nation Church yashimye umuhanuzi TB Joshua avuga ko yakoze ibyiza kandi akwiriye kubishimirwa anongeraho ko bitazasibangana.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa Facebook, umuhanuzi Shepherd Bushiri yashimye TB Joshua kandi avuga ko umurage we utazigera uhanagurwa, agaragaza ko adashyigikiye ibyavuye muri raporo y’iperereza rya BBC ivuga ko TB Joshua yahatiraga abigishwa gukuramo inda rwihishwa ndetse bamwe bagafatwa ku ngufu.

Iryo tangazo rigira riti: “Umuntu wo kubahwa kandi ukomeye, umuntu w’Imana (TB Joshua). Nakunze umurimo we icyo gihe (akiriho) kandi n’ubu nywukunda birenze. Umurage we ntuzigera uhanagurwa. Imana yambwiye ko ibitabo byinshi mu minsi iri imbere bizandikwa kuri we kandi amashuri amwe azamwiga.

Abakunda kandi bashyigikira uruhare rwe yagize mu bukristo, reka tugaragaze ko dukunda inshuro ibihumbi n’ibihumbi uyu mujenerali ukomeye cyane- Umuhanuzi TB Joshua!,".

TB Joshua, wapfuye mu 2021, yari umubwiriza mwiza kandi wahiriwe akaba yarabwirizaga nk’muvugabutumwa wa tereviziyo wari ufite abayoboke benshi ku isi. Ibyaha ashinjwa bigiye ku karubanda ari uko amaze imyaka irenga ibiri n’igice apfuye.

Prophet Bushiri yavutse mu 1983. Itorero rye riri mu matorero afite abayoboke benshi muri Afrika. Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite, televiziyo, kaminuza, ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi birimo n’ibicukura amabuye y’agaciro. Bivugwa ko afite umutungo ungana na Miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ni Prophet Uebert Angel uyobora itorero Good News Church ryo mu Bwongereza. Prophet Bushiri yasuye u Rwanda bwe mbere mu 2018, icyo gihe akaba yarakiriwe na Bishop Innocent Rugagi. Na Bishop Rugagi aherutse kumvikana anenga byakozwe na BBC, akaba abashinja gushinja ibinyoma TB Joshua.

Prophet Bushiri yavuze amagambo akomeye kuri TB Joshua

Bishop TB Joshua yari umwe mu bapasiteri bakomeye muri Afrika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.