× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prof Dr Rwigamba Balinda ari mu ba mbere bavuzweho amagambo meza muri 2024 ku bwo gukunda Imana n’u Rwanda

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Prof Dr Rwigamba Balinda ari mu ba mbere bavuzweho amagambo meza muri 2024 ku bwo gukunda Imana n'u Rwanda

Umunyabigwi, Inkotanyi cyane, Umubyeyi Ushoboye kandi Ushobotse, ni yo mazina ahabwa Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya mbere yigenga mu Rwanda ariyo ULK, mu mwaka wa 1996.

Uyu mugabo uvugwaho kuba agira umutima mwiza, ntiwaba ubeshye uvuze ko ari mu bantu bake bamaze kubwirwa amagambo meza kuva uyu mwaka wa 2024 utangiye. Uwitwa Dr. Dash yamuvuzeho byinshi agira ati: “Bamwita Professor Doctor Rwigamba Balinda, nta muntu ndumva amuvuga nabi na rimwe.”

Mu butumwa yanyujuje kuri X, yakomeje agira ati: “Afite amateka maremare, gusa mwari muzi ko Professor muri 1990 yari afite Kaminuza i Goma yitwa UNIGO, maze Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa na FPR, ahita aza. Muri uwo mwaka wa 1994 yahise ashinga ishuri ryigenga rya Gisenyi (EPGI)!”.

Si ibyo gusa ahubwo yakomeje avuga ko agishinga iri shuri yarekaga abanyeshuri b’imfubyi bakigira Ubuntu. Yasabye n’abandi kugira icyo bavuga ku mutima mwiza umuranga, maze abamuzi bose bamuvuga neza nta n’umwe uvuyemo.

Ibi ni bimwe mu byo bamuvuzeho:

 “Yanyigishije isomo ryitwa Ethics and Integrity, ni umunbyeyi mwiza pe! N’ubu afite icyitwa Balinda Foundation ifasha abanyeshuri batishoboye kandi b’abahanga kwiga ku buntu.”

 “Prof Rwigamba yagize uruhare mu byerekeranye n’uburezi nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1992 ihagaritswe. Ndi umwe mu bize amashuri abanza ku kigo cye, nkaba naragize n’amahirwe yo kwigishwa na we isomo rimwe muri Kaminuza. Ni umuhanga cyane.”

 “Ngewe nagize Ubuntu muri ULK rwose. Namusanze mu biro mubwira ko ndi umukene, icyo gihe nabaga kwa Gisimba, arambwira ngo genda mu icungamutungo (finance management) ubabwire bamvugishe. Kuva uwo munsi nasohokaga ku rutonde, ngakora ibizamini ntishyura. Ni imfura, angana data Rwakagara.”

 “Uzabaze abaturage b’Umurenge wa Cyanika na Rugarama, ni bo bazi ibyiza bye. Yahaga urubyiruko amahirwe yo kwiga ku bumntu abarihira (bourse) buri mwaka.”

 “Uretse kuba ari imfura, akaba umurezi wabyitangiye, akaba umwarimu na n’ubu (yanyigishije amasomo menshi ariko Ethique Rwandaise arikunda kubi, ngo buri mwana wamuciye mu biganza azabe imfura). Yishyuriye abanyeshuri benshi baciye muri Foundation Rwigamba (ubudasa). Yewe, ni imfura.”

 “Iyo nsomye inkuru nk’izi n’ibitekerezo byatanzweho mpita mbona ukuntu umuntu ari ikiremwa kigoye cyane. Tekereza kuba dufite abeza nk’aba impande zose, tubasha kuvuga neza ibikorwa bakora ngo babe beza natwe batugire beza , ariko ugasanga kubigana mu byo dushoboye biratunanira.”

 “Ni umugabo w’igitangaza mu kwizera ko ibigoye na byo bishoboka, yatwigishije Ethics, ariko twumvaga atasohoka kubera inyurabwenge yaduhaga, kandi ubwo bushobozi bwose afite yongeraho no kutubwira ngo ibyo mfite byose Imana ni yo yabimpaye, nta bwo bimutera kwishyira hejuru.”

 “None se ko amazina ye uyagabanya? Uyu mubyeyi, yitwa Professor Doctor Founder Pastor Honorable Senate Rwigamba Balinda, umubyeyi wa benshi. Uyu turamuzi.”

Hari uwamuvuzeho amagambo yatumye Paradise ari we isorezaho. Ati: “Uwamuvuga bwakwira bugacya, sinzamwibagirwa. Uzi kugusohora mu kizamini ngo ntiwishyuye ukamenya amakuru yuko ari mu kigo? Wahitaga umureba akakubwira ngo genda ukore. Musabira imigisha myinshi, ni umubyeyi.”

Prof Rwigamba Balinda ni muntu ki?

 Mu ishuri yabonaga amanota y’ikirenga
 Ku myaka 15 yandikaga ku makayi ye ngo Prof Dr Rwigamba Balinda
 ULK yayitangije yakira abanyeshuri 204 bakodesha kuri St Paul
 Gukora cyane, gusenga cyane no kudacika intege nizo ntwaro ze
 Akora siporo yo kuzamuka amadarage y’inyubako akoreramo ya niveau 6
 Akunda kurya imboga rwatsi no kunywa amazi menshi

Prof Rwigamba Balinda yavutse mu 1948 muri Kivu ya Ruguru ahitwa Masisi mu cyahoze ari Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ubu atuye muri Kigali. Mu mirimo ikomeye yakoze, harimo no kuba yarabaye Senateri.

Prof Rwigamba arubatse afite umugore umwe n’abana batandatu, akunda gusenga n’umwuga wo kwigisha ndetse abishimira ababyeyi be babimutoje. Ubu ni Umuyobozi w’Ikirenga akaba na nyiri Kaminuza ya ULK iherereye ku Gisozi ku buso bwa 26Ha yabashije kwimuraho abari babutuyeho abahaye ingurane y’agera kuri Miliyoni 150 Frw.

Prof. Rwigamba Balinda yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azatera imbere; agateza imbere aho atuye afasha abantu batabayeho neza mu buzima, ku buryo yumvaga ko yazahora abona abantu bishimye.

Yagize ati “Naharaniraga kuzaba umukire ku buryo nazajya mfasha abantu batishoboye kandi ngateza imbere abangana n’abaturanyi banjye; ubu rero nabigezeho kandi ndabishimira Imana kuko ni yo yabingejejeho.”

Prof Senateri Balinda avuga ko nta gishoro yari afite atangira uburezi mu 1994 ngo yabwinjiyemo nyirizina mu Rwanda ariko mbere muri za 1974 ni bwo yarangije ‘Licence’ ya mbere muri ‘Philosophie Anglaise’ muri Kaminuza y’i Kinshasa, muri 1977 abona indi Licence muri Linguistique Africaine muri Kaminuza y’i Lubumbashi.

Kubera ko yabonaga amanota y’ikirenga yahise atangira kwigisha muri Kaminuza y’i Lubumbashi nyuma mu 1982 abona ariko akaba yagishaga muri iyo kaminuza y’irubumbashi I Katanga muri 1982 impamyabumenyi yo kurwego rwa PhD anaba umuyobozi wa Kaminuza I Lubumbashi muri Katanga.

Mu Ukuboza 1994 ni bwo yatashye mu Rwanda atangira akazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 1997. Yahise ajya muri ULK yari amaze gushinga mu 1996. Ati "Nakomereje uburezi muri Kaminuza yanjye nari maze umwaka nshinze nayijemo ngamije kuyizamura igakomera."

Nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha Umuseke.rw, mu mabyiruka ye yiga muri mashuri yisumbuye ngo yandikaga ku makayi ye Prof Dr Rwigamba kuko ngo zari inzozi ze aho yari afite imyaka 15 y’amavuko.

Prof Rwigamba yavuze ko nyuma yo kuva gukorera Leta agashinga kaminuza ye yatangiranye n’abanyeshuri 204 abakirira mu byumba bibiri yakodeshaga kuri St Paul mu mujyi wa Kigali aza no kubafungurira isomero kuri Yamaha (Ku Muhima) aho yatangaga ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda icyumba kimwe.

Ati “Bitewe n’uko hari ku muhanda kandi mu mujyi nakoraga amasaha menshi agize umunsi. Ntabwo nasinziraga kuko numvaga ngomba kugira kaminuza ikomeye kandi nkaba umukire, nkafasha abantu batishoboye mbakundisha gusenga n’ibindi.”

Inzitizi yahuye na zo

Icyo gihe hariho kaminuza nkuru y’igihugu gusa ari nayo yari yarabanje gukoreramo. Mu Rwanda icyo gihe ngo byari bigoye kumvisha abantu ko bashobora kwiga muri Kaminuza itari iyo. Ati “Icya mbere nabahaga ubumenyi no kubigisha imibereho y’umukozi w’Imana mbigisha inzira nyakuri ko ari ugukunda Imana no kuyikorera.”

Mu nzitizi yahuye nazo avugamo cyane cyane imyumvire y’abantu kuko ngo hari n’abamuvugiragaho amagambo mabi cyane ku buryo iyo ataba umuntu usenga yashoboraga no kubireka. Ikindi ngo ni uko abarimu bari bacye kandi abaturuka mu mahanga bahenda cyane.

Yahinduye imibereho ku Gisozi

Ati “Uretse abaturage bo hasi batigeze bajya mu ishuri; ibikorwa byanjye byahinduye n’imibereho y’abaminuje. Nahaye akazi abakozi 380. Muri abo harimo 200 baminuje bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licences); nkoresha abanyamahanga 20 harimo nabo murwgeo rwa PhD kuko abacu ntabo ndagira ariko bari mubihugu bindi bahiga mumyaka irimbere bazaba bahari.”

Prof Balinda avuga ko ubuzima bw’abo akoresha bwahindutse kuko umukozi wo hasi ahembwa amafaranga agera ku 100 000Rwf ku kwezi.

Abakozi be batagize amahirwe yo kwiga ngo baminuze yabahaye amahirwe yo kwigira muri iyo kaminuza kandi benshi babashije kwiteza imbere banateza imbere imiryango yabo. Ati “Intego mfite ni uko mu myaka iri imbere nzaba mfite n’icyiciro cya PhD twigisha hano.”

Ireme ry’uburezi rirahari?

Prof Rwigamba avuga ko mu Rwanda hari ireme ry’uburezi, ngo ababona ko ntarihari ni abarebera ku banyeshuri babi batiga ariko bakarangizanya igipapuro nta bumenyi bafite. Avuga ko umunyeshuri ari we ugaragaza ireme ry’uburezi.

Ati: “Numva abantu bavuga ngo nta reme ry’uburezi riri mu Rwanda ariko si ukuri kuko bahuye n’umunyeshuri wize neza akurikira kandi adasiba mu ishuri bazavuga ko mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi.’’

Mu nama atanga aragira ati “Burya nta kidashoboka iyo wiyemeje kandi ufatanyije no gusenga ukorera Imana nk’umugaragu w’Imana n’abantu.

Aho natangiriye iyo ntagira imana mba narananiwe nkabivamo, ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho iyo yabyiyemeje. Abantu bari bakwiye gutinyuka bagakora cyane kandi bakanakunda gusenga basengera igihugu n’abayobozi bacu.”

Avuga ko mu gukomeza kwesa umuhigo yahigiye Imana wo gufasha abantu yashinze Foundation Balinda ifasha abana batagira kivugira bakiga basoza bakabona akazi nyuma bakajya batanga 10% mu rwego rwo gufasha abandi bababaje nyuma yabo.

Ati “Birasaba gutinyuka ukihangira umurimo kandi dufite abayobozi beza; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe akanafata igihe agasenga Imana kuko niyo idushoboza byose.”

Ubundi buzima bwe

Uretse uburezi aba ahugiyemo cyane; Prof Balinda avuga ko akunda kuganira n’abantu bo mu nzego zose bamugana akanakunda gusenga kuko ari umugaragu w’Imana. Akora siporo yo kuzamuka amadarage yo mu nyubako akoreramo ifite imiturirwa itandatu. Ati “Ikinshimisha cyane ni ukuganira ku bikorwa by’Imana n’uko igiraneza no gusenga.”

Mu bindi akunda ni; kurya imboga rwatsi(inyabutongo), ifunguro ritagira amavuta, salade nke ifite karoti nkeya, buri nyuma ya saa sita aba afite teremusi y’amazi ashyushye, mu gitondo afata amata. Akaba asengera mu idini yashinze ryitwa Itorero rya gikirisitu rya Gisozi.

Prof Dr Rwigamba Balinda, umugabo ukunda Imana n’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.