× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Producer Fleury n’umugore we Jannet bashinze umuryango ufasha abatishoboye bise “F&J Foundation”

Category: Entertainment  »  November 2022 »  Editor

Producer Fleury n'umugore we Jannet bashinze umuryango ufasha abatishoboye bise “F&J Foundation”

Ndayirukiye Fleury [Fleury Legend] ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gutunganya amashusho y’indirimbo za Gospel, hamwe n’umugore we Bahavu Usanase Jannet uzwi muri Sinema nyarwanda, batangije umuryango ufasha abatishoboye bise “F&J Foundation”.

Producer Fleury na Jannet uzwi muri Filime Impanga ndetse wanamenyekanye muri City Maid yakinagamo yitwa Diane, batangije umuryango w’ubugiraneza wo gufasha abatishoboye, bahera ku bitaro bya Masaka aho basuye abarwayi barembeye muri ibi bitaro, babaha ubufasha burimo ibikoresho by’isuku n’ibiribwa.

Aba bombi baherutse kwinjira mu gutegura ibitaramo aho mu byo bamaze gukora harimo icyo bateguranye na Gisubizo Mnistries yamamaye mu ndirimbo "Nguhetse ku mugongo". Nyuma y’inshingano bafite za buri munsi yaba iz’urugo, sinema n’umuziki, gutegura ibitaramo, ubu bongeyeho no kujya bifatanya n’abababaye binyuze mu muryango batangije.

Nk’uko babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, tariki 11 Ugushyingo 2022, Fleury na Jannet hamwe n’abandi babarizwa mu muryango batangije witwa F&J Foundation, basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy’ubuzima no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Mu Ukwakira 2022, Fleury na Jannet bafashije umunyeshuri wari warabuze ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, abasha gusubira kwiga amasomo ye. Yarabashimiye!. Ubu babonye abafatanyabikorwa barenga 200 banashinga urubuga bahuriraho, ari na ho bazajya bamenyera abo bagomba gufasha mu bihe bitandukanye.

Mu gikorwa cy’urukundo bakoreye mu bitaro bya Masaka, batanze ibiribwa n’ibikoresho ku bantu 70 barwariye mu Bitaro bya Masaka. Bakoranye n’ubuyobozi bw’ibi bitaro kugira ngo babagereho. Batanze ibikoresho by’isuku, ifu, isukari, amata n’ibindi nk’uko Fleury yabwiye InyaRwanda.

Fleury avuga ko we n’umugore we bashinze uyu muryango kubera kuzirikana ineza bagiriwe n’abandi mu myaka ishize. Ati “Ni uko njye na Madamu, natwe hari abadufashije tukiri bato. Rero, twaravuze tuti Imana yaradufashije tugira ibyo tubona, twaravuze tuti reka dufungure uyu muryango n’abandi bashobora kwinjiramo ku buryo biba ibintu byagutse.”

Fleury hamwe na Jannet

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.