Kamonyi– Ku wa 16 Nyakanga 2025, abaturage bane bo mu Murenge wa Rugalika, mu Karere ka Kamonyi, bahawe inka n’itsinda ry’ivugabutumwa rizwi ku izina rya Power of the Cross Ministries.
Mu gikorwa cyagaragaje urukundo n’impuhwe, Power of the Cross Ministries ku bufatanye n’inshuti zabo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarariwe na Joe Wahle, batanze inka enye ku miryango ine itishoboye yo mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.
Iki gikorwa cyakozwe ku mugaragaro ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, cyitabirwa n’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abapasiteri, ndetse n’abagize Power of the Cross Ministries barimo Maurice Ndatabaye – Umuyobozi Mukuru – n’Umunyamerika witwa Joe, umwe mu baterankunga b’iki gikorwa cy’ubugiraneza.
“Gufasha umuntu utamuzi ni igitangaza cy’urukundo”
Maurice Ndatabaye, wagarutse mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2025, ari kumwe n’inshuti ye y’Umunyamerika witwa Joe, nyuma y’imyaka 2.5 aba muri Amerika, akaza aje mu bikorwa bya Power of the Cross Ministries birimo gufasha abatishoboye, gukora imishinga y’indirimbo n’igiterane kizaba ku wa 20, yasobanuye ko igitekerezo cyaturutse mu nshuti yagize ubwo yari mu bikorwa by’ivugabutumwa muri Amerika.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Abo bantu bo muri Amerika bemeye kudushyigikira, tugafasha abantu batishoboye. Twakusanyije ubushobozi bwavuyemo inka enye. Turashimira Imana ko yafashije aba bantu tubana. Kubona umuntu agushyigikira atanakuzi birashimishije.”
Joe Wahle, umwe mu baterankunga b’iki gikorwa, yagaragaje ko inka ari ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe. Nyuma yo guha abaturage intashyo zavuye kuri bagenzi be basigaye muri Amerika, yababwiye ati: “Ni umugisha ku bwo kuba ndi hano. Inka ni inshuti yange, itanga ibyishimo.
Muri Matayo 22: 27 hadusaba gukunda Imana n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu n’ubwenge bwacu bwose. Iryo ni itegeko rya mbere. Undi murongo ukurikira usaba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Nubwo tutaziranye cyane, ni byiza ko mugejejweho umugisha. Kandi twese tuba tubonye umugisha wo guhinduka abavandimwe. Nzabasengera kugira ngo uwayakiriye izamubere umugisha, ibere n’abandi benshi umugisha.”
Aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko gufasha ari cyo kintu kimushimisha ati: “Jye na Maurice twagize igitekerezo kimwe cyo gufasha. Iyi Ministries yahisemo gufasha abagize imiryango. Izi nka zizabafasha kubaka imiryango. Kandi gufasha biradushimisha.”
“Nasengaga nsaba Imana inka, none ndasubijwe”
Nikomeze Matiyasi, umwe mu bahawe inka, yahawe ijambo ntiyabasha guhisha amarangamutima y’ibyishimo yagize abitewe no guhabwa inka. Yagize ati: “Nahoze nsenga nsaba Imana inka. None iransubije. Ndashimira aba bantu baturutse muri Amerika, sinari mbazi. Ndabizeza ko inka nzayitaho, nzajya no mu rusengero gushimira Imana.”
Emmanuel na we wahawe inka, yahise aha inka ye izina "Kibamba", kubera ibyishimo byamurenze. Undi ni Mukamana Clarisse, na we wagize ati: "Ndishimye cyane, kandi iyi nka imbereye igisubizo cy’amasengesho yange. Nzayitaho cyane, kugira ngo izampe umusaruro w’amata n’ifumbire!"
Pastor Etienne: “Ibi ni itangiriro, Yesu ni we mwami w’amahoro”
Rev Rugazura Etienne Gadi washyigikiye iki gikorwa yabanje kugaragaza uko guhabwa inka no kuyitanga ari ikintu gikomeye. Yagize ati: “Mu mateka y’Abanyarwanda, umuntu uguhaye inka aba aguhaye ikintu gikomeye, akaba yubatse amateka azahora yibukwa.
Abantu bahawe izi nka, ndabasaba kuzifata neza, kuko uwahawe inka yayihawe nka we, ariko izayikomokaho azayoroza mugenzi we. Umwe yayihawe, nayifata neza azaba afashe neza mugenzi we kuko azamworoza.”
Yasabye abaturage kwakira Yesu no guhindura imyumvire kugira ngo bazabashe kwiteza imbere: “Ibitangaza ni uku bitangira. Nubwo baguha amafaranga, amatungo n’ibindi ariko ukabura agakiza, waba ubuze byose. Ubukene bwa mbere bubi ni imyumvire. Iyo umuntu ahinduye imyumvire, ava mu bukene.”
Yanasenze asabira abaturage n’abagize iki gitekerezo umugisha, anavuga ku nka imwe yaje ari nto – avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikazahindurirwa. Iyo nka, uwayiberetse yayigaragaje ku ifoto nk’aho ari nkuru, ingana n’izindi, bayibonye basanga ari inyana. Uwayihawe, yemerewe kuzahindurirwa akazahabwa inka nkuru.
Gahunda ya Leta na Power of the Cross
Mukiza Justin, Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Kamonyi, yashimiye Power of the Cross nk’abafatanyabikorwa ba mbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ati: “Muri uyu mwaka dutangiye w’ingengo y’imari mu karere, mu wa 2025-2026, Power of the Cross ni bo babaye aba mbere mu kudushyigikira. Turabashimira cyane.”
Yakomeje asobanura impamvu abo bane ari bo batoranyijwe agira ati: “Abo twahisemo bari ku rutonde rw’imiryango ikennye, itishoboye, bari basanzwe bari ku rutonde rw’abagomba gufashwa bagahabwa inka, kandi bagaragaye ko bashoboye kuzitaho.”
Yasoje avuga ko “Muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda kuva yatangira, bageze mu bihumbi birenga 12 by’inka batanze. Muri uyu mwaka bazatanga inka 900 mu ngengo y’imari, harimo n’abafatanyabikorwa. Zimwe zizatangwa n’abafatanyabikorwa (nka Power of the Ministries), izindi zive mu ngengo y’imari, izindi zive mu korozanya.”
Uwari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, abwira abaturage bari bahari hamwe n’abatanze inka yagize ati: “Mu mirenge 12 igize Kamonyi, turabashimira ko mwahisemo abo mu Murenge wa Rugalika. Tubijeje ko muzasanga izi nka zarorotse. Ubutaha muzasanga zarabaye 8 cyangwa zirenga 10. Inka ni urukundo, umuntu uyiguhaye aba akweretse ko agukunda.”
Power of the Cross Ministries: “Ivugabutumwa ryiza rigaragarira mu bikorwa”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Manowa wungirije Maurice, akaba ahagarariye ibikorwa bya Power of the Cross Ministries mu Rwanda, yavuze ko bashyize imbere gufasha umubiri n’umwuka.
Mu minsi ishize, tariki ya 6 Nyakanga 2025, iri tsinda ryatanze ibikoresho by’ishuri ku bana 100 bo ku kigo cya Ecole Primaire Cyeru, riherereye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.
Power of the Cross Ministries, Minisiteri yatangijwe mu mwaka wa 2007 n’itsinda ry’abantu bari bafite umurava wo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo, ubu igeze ku rwego rwo kuba imwe mu matsinda akora ivugabutumwa n’ibikorwa by’ineza bifatika mu Rwanda.
Imaze imyaka irenga 18 ikora umurimo w’Imana, yihariye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko inashishikajwe no gufasha abari mu bibazo bitandukanye, cyane cyane abana.
Nk’uko Ndabaramiye Bienfait, ukuriye ibikorwa muri Power of the Cross Ministries, yabitangarije Paradise, iyi Minisiteri yatangiye ari nk’itsinda rihuje abaramyi, ariko intego yaryo yabaye imwe kuva ku ntangiriro—kugeza ku bantu bose inkuru nziza ya Yesu Kristo, no kubereka urukundo binyuze mu bikorwa bifatika.
Ati: “Power of the Cross yatangiye igizwe n’abaririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bafite intego yo kuvuga ubutumwa ahantu hose. Uretse ubutumwa, dukora n’ibikorwa bifatika byo gufasha abatishoboye.”
Muri ibyo bikorwa, harimo gukora ibitaramo by’ivugabutumwa, gusohora indirimbo (bamaze gukora 15), ndetse no kumurika album yabo ya mbere bise Super Power. Umushinga w’umuziki ukomeje kwaguka, nk’uko Bienfait abivuga, “ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo ubutumwa bugere kure.”
Iyo ntego ntiyagumye mu ndirimbo gusa.
Haracyari Ibyiringiro: Igiterane kirarimbanije
Power of the Cross Ministries irateganya igitaramo gikomeye ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025. Iki gitaramo cyiswe “Haracyari Ibyiringiro”, gifite intego yo kwereka abantu ko nubwo hari ibihe bikomeye banyuramo, Imana ikiriho kandi ko ari yo soko y’ihumure n’agakiza.
Ndabaramiye Bienfait ushinzwe guhuza ibikorwa mu itsinda rya Power of the Cross Ministries yagize ati: “Iki gitaramo kigamije kwereka abantu ko hari ubuzima, cyane cyane abihebye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turashaka kubabwira ko Imana ari yo ikiza abantu.”
Iki gitaramo kizatangira Saa Cyenda z’amanywa (3 PM) kugeza Saa Mbiri z’umugoroba (8 PM) kuri KG 11 Ave 113, Kimironko, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu. Umwigisha mukuru azaba ari Bishop Prof. Fidele Masengo, kandi mu kuririmba bazafatanya n’andi matsinda akomeye arimo Joyous Melody, Rehoboth Ministries na Fishers of Men Ministries.
Cyateguwe ku bufatanye na The Citylight Foursquare Church iyoborwa na Bishop Prof Fidele Masengo. Gifite insanganyamatsiko ishingiye ku murongo wo mu gitabo cya Yobu 14:7 ugaragaza ko iyo Igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka.
Power of the Cross bemeza ko bacyitezeho umusaruro munini mu guhindura ubuzima bw’ababona ko icyizere cyazimye. Barasaba buri wese ushaka gukira ibikomere no kongera kubona ubuzima bufite intego, kwitabira, akazabona umwanya wo kuramya Imana biciye mu ndirimbo, kandi akumva inyigisho zizahatangirwa.
Abaturage bahawe inka bari kumwe n’abaterankunga n’abayobozi mu Murenge wa Rugalika
Yooo umutima wimpuhwe uturange aho turi hose kd power of cross ministries Imana ibahe umugisha ✍️ 🙏🙏