× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezidante wa MVO abinyujije kuri Paradise Tv yasabye Rev. Alain Numa kuzamubatiriza umugabo-VIDEO

Category: Pastors  »  March 2023 »  Our Reporter

Perezidante wa MVO abinyujije kuri Paradise Tv yasabye Rev. Alain Numa kuzamubatiriza umugabo-VIDEO

Umushumba Alain Numa ukorera umurimo w’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church, yasabwe kuzabatiza umugabo wa Diane Mbarushimana usanzwe ari Perezidante wa MVO.

Madamu Diane Mbarushimana (USA), Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze umuryango utegamiye kuri Leta witwa MVO, abinyujije kuri Paradise Tv, yasabye Rev. Alain Numa kuzamubatiriza umugabo "kuko atarabatizwa mu mazi menshi".

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nelson Mucyo wa Paradise Tv ubwo bari bamaze kuganiriza itangazamakuru ku gikorwa cya "Zamuka Mugore" bateguranye na AMERWA.

AMERWA na MVO, ni amagambo y’impine, akaba ari Imiryango yahurije hamwe aba-Metis [abana bavuka ku bazungu] mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi kubera ubuzima busharira bamwe banyuramo. Si ibyo gusa, ahubwo banakora ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye.

AMERWA bisobanura "Association des Metis au Rwanda" naho MVO bigasobanura "Metis Vision Organization". AMERWA yashinzwe ndetse iyoborwa na Rev. Alain Numa, mu gihe MVO yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Madamu Diane Mbarushimana usanzwe utuye muri Amerika.

Aganira na Paradise Tv, Madamu Diane Mbarushimana yavuze ko Alain Numa ari "undi musaza wanjye nungutse". Yavuze ko bashima Imana cyane kuba bafite itorero Alain Numa akoreramo umurimo w’Imana, bityo "abana bacu bazasezeranira, bazabatirizwa kwa Alain".

Yahishuye ko atarabiganiriza Alain Numa, akaba azabimenyera bwa mbere kuri Paradise Tv nareba iki kiganiro twagiranye. Ati "Ntabwo arabimenya, wenda arabimenya arebye kino kiganiro. Ndashaka yuko ambatiriza umutware kuko ntabwo arabatizwa mu mazi menshi".

Madamu Diane yavuze ko kuba umuryango we uzabatirizwa muri Shiloh Prayer Mountain Church, bitavuze ko ahamagarira abantu kujya muri iri torero, ahubwo ko buri umwe afite uburenganzira bwo guhitamo aho asengera.

Yavuze kandi ko batagendera ku idini mu guhitamo abo bafasha. Ati "Ariko bivuze ko tudashobora gukumira undi muntu wese waba ufite indi myizerere tudahuje ahubwo Imana idushoboze tubigishe nabo bamenye inzira y’umusaraba".

Asobanura ko "Iyo umuntu akwegereye ukamukuramo agahinda gakabije noneho ukanamwigisha n’ijambo ry’Imana, arushaho kurimenya akarikurikiza".

MVO bamaze umwaka umwe batangiye, bakaba bamaze gufasha abatishoboye banyuranye. Bafite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bakorera ahantu hatandukanye nko mu Rwanda n’ahandi.

REBA IKIGANIRO MADAMU DIANE YAGIRANYE NA PARADISE TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.