Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ateganyijwe kwitabira igikorwa cyiswe America Reads the Bible aho azasoma amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cya 2 cy’Ibyo ku Ngoma.
Azagaragaza ko yahasomye abinyujije mu butumwa bwa videwo azatambutsa ari mu biro bye bya Oval Office, ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (6 p.m. ET).
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge (bwabonetse ku wa 4 Nyakanga 1776), kikaba kigamije gusoma Bibiliya yose kuva mu Itangiriro kugera mu Byahishuwe mu gihe cy’icyumweru cyose.
Mu byo azasoma, Trump azibanda ku gice cyo mu gitabo cya 2 Ngoma 7:11–22, kirimo amagambo avuga uko Imana yavuze ku bwoko bwayo ngo niba abantu banjye bitirwa izina ryanjye bicishije bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bakava mu nzira zabo mbi, nanjye nzabumva ndi mu ijuru, mbababarire ibyaha byabo kandi nkize igihugu cyabo. Aya magambo afatwa nk’ingenzi mu gusaba ubwiyunge n’isanamitima ku rwego rw’igihugu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bagera kuri 500 baturutse mu miryango irenga 120 ya gikristo i Washington, D.C., aho gusoma Bibiliya bikorwa buri munsi kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Tatu z’ijoro, kibera muri Museum of the Bible.
Mu bandi bazitabira harimo Ben Carson n’umugore we Candy Carson bazasoma nyuma ya Trump, ndetse n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Mike Johnson wasomye mu gitabo cy’Itangiriro mu muhango wo gutangiza iki gikorwa, akavuga ko “ari icyubahiro gukorana n’abandi Banyamerika mu kwemera umurage w’idini n’indangagaciro by’igihugu.”
Uwateguye iki gikorwa, Bunni Pounds, yavuze ko iki ari igikorwa kigamije “gusubiza Abanyamerika ku nkingi z’Ijambo ry’Imana” kandi ko kwitabira kwa Perezida bishobora “gutanga icyizere cy’ubwiyunge no kongera kubaka igihugu.”
Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro bya Perezida ku wa Gatanu mbere y’itangizwa ry’iki gikorwa bwagarutse ku ruhare rwa Bibiliya mu mateka ya Amerika, buvuga ko abayobozi nka George Washington, Abraham Lincoln na Ronald Reagan bagiye bayifashisha mu bihe bikomeye by’igihugu.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti: “Icyumweru kimwe, igihugu kimwe, igitabo kimwe,” bakaba bashishikariza abantu bose kubikurikira imbonankubone cyangwa bakabikurikirana kuri internet, mu rwego rwo kongera kubaka ubumwe n’indangagaciro zishingiye ku kwizera.