× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Koko Papa Francis yaba arwaye ibicurane bidakira? Ubu yasubitse Inama kubera ibicurane!

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ese Koko Papa Francis yaba arwaye ibicurane bidakira? Ubu yasubitse Inama kubera ibicurane!

Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gaturika, umusaza ufite imyaka 86, yasubitse ibiganiro n’inama yari afite kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 kubera indwara y’ibicurane arwaye. Vatikani yatangaje aya makuru ivuga ko Papa atarwaye ahubwo ibicurane afite ari ibisanzwe.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi akunda kurwara iyi ndwara cyane kuko no muri 2020 yayirwaye bagakeka ko ari icyorezo cya Koronavirusi cyari cyamugezeho, ku bw’amahirwe bagasanga atari yo cyane ko icyo gihe Ubutaliyani bwari mu myanya ya mbere mu banduraga Koronavirusi.

Icyo gihe ubwo Papa Francis yari umusaza w’imyaka 83 y’amavuko, yahagaritse kujya mu mwiherero ujyanye n’igihe cy’Igisibo, bwa mbere kuva yaba Papa, kubera kurwara ibicurane. Mu cyumweru cyari cyabanjirije icyo, yanahagaritse byinshi mu bikorwa yari kwakiramo abantu.

Tugarutse muri uku kwezi k’Ugushyingo turimo, ku munsi wo kuwa gatandatu ni ho Umushumba wa Kiliziya Gatorika aba afite inama zitandukanye n’abakozi b’i Vatikani ndetse ni naho yakira ababa baje bamugana mu buryo butandukanye.

Mu ntangiriro z’Ukwakira, Papa yasubitse inama yari afitanye n’umukuru w’Abayahudi ku mugabane w’i Burayi hamwe n’ijambo yari kuvugira muri iyo nama kubera inkorora yari afite. Icyakora nyuma gato y’isubikwa ry’iyo nama, Papa yaje kugaragara afite ingufu nyinshi cyane mu nama yagiranye n’abana bato.

Papa Francis amaze iminsi atorohewe n’uburwayi, kuko mu kwezi kwa Kamena yabazwe mu nda. Icyo gihe yamaze iminsi icyenda mu bitaro. Nyuma y’aho yagiye agaragara afite intege nke gusa ahumuriza abantu ko nta kibazo afite.

Biteganijwe ko Papa Francis azitabira inama izaba ku nshuro ya 28 izaganira ku ihindagurika ry’ibihe, izaba kuwa 30 Ugushyingo kugeza kuwa 12 Ukuboza 2023 i Dubai. Mu ngengabihe y’iyo nama igaragaza ko Papa azamarayo iminsi itatu aganira n’abayobozi batandukanye b’isi nk’uko Reuters babitangaje.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.