× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Paul Kagame yabwiye aba ofisiye bashya ko ari ishema gutakaza ubuzima barinda abantu

Category: Leaders  »  16 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Perezida Paul Kagame yabwiye aba ofisiye bashya ko ari ishema gutakaza ubuzima barinda abantu

Kuri uyu wa 15 Mata 2024, mu muhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba ofisiye 624 bahawe ipeti rya ’Sous Lieutenant’ basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yababwiye ko gupfa urwanirira ubuzima bw’abandi ari ishema.

Yavuze ko bagomba kurinda u Rwanda kuzongera kunyura mu mateka ababaje nk’ayo rwanyuzemo mu myaka 30 ishize, aho abantu b’inzirakarengane bishwe badafite n’intwaro agira ati: “Abenshi twabuze twatakaje, ntaho bari bahuriye n’uyu mwuga wo kwirinda no kurinda igihugu, ndabivugira kugira ngo abantu banawutinyuke kurusha uko bawutinyuka. Uyu mwuga ntabwo urengera igihugu gusa, iyo bavuze kurengera igihugu biba bivuze no kukurengera wowe ubwawe.”

Yakomeje agira ati: “Biguhaye uburyo wirinda, ukarinda n’abandi na ho ubundi kutawujyamo, kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima. Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye Igihugu cyacu.

Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, mukabyanga mukabirwanya. Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiriye kugira.

Ntabwo mukora ibyo mwigishijwe gusa, mukora n’ibyo umutima n’ubwenge bwanyu bibabwira, kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa ugapfira ukuri, ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kubuha.

Ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora. Ni zo ngabo z’u Rwanda, ni cyo mwebwe muri muri izi ngabo n’abandi mukomokamo bakwiriye kuba bafiye uwo mutima. Rwose ibyo navuga nkwiye gusubiramo ubazanaho intambara akabyicuza.”

Perezida Kagame yababwiye ko batagomba kwihanganira umuntu ubazanira urupfu, kuko inshingano bafite ari ukurinda Igihugu.

Yahaye amapeti ba ofisiye bashya 624 barimo abakobwa 51 n’abandi 33 bize mu bihugu by’inshuti, yababwiye ko mu gihe umuntu abashojeho intambara ashaka kubuza u Rwanda n’Abanyarwanda amahoro n’iterambere, bagomba guhangana na we kugeza ku mwuka wabo nyuma.

Abahawe amapeti bari mu byiciro bitatu, barimo abize amasomo y’umwuga wa gisirikare, babifatanyijemo n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda abahesha Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi ndetse n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Harimo abari abasirikare bato 355, hamwe n’abari abasivili 167 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye 33 barangije mu mashuri y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabwiye aba ofisiye bashya 624 bahawe amapeti ko ari ishema gutakaza ubuzima barinda abantu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.