Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yahumurije ababuriye ababo mu biza byibasiye intara eshatu z’u Rwanda. Ni itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127.
Perezid Kagame yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.
"Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. lnzego bireba zirakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe." Perezida Kagame.
Umukuru w’Igihugu yasoje ashimira abaturage bo mu duce twibasiwe n’Ibiza ku bufatanye bagaragaje. Yongeyeho ati "Kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo tubabungabungire ubuzima."
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati "Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi".
Perezida Kagame yihanganishije ababuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi
Ibiza byatwaye ubuzima bwa benshi mu Ntara eshatu z’u Rwanda