Itorero rya satani riri gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza umwami wabo, hirya no hino ku isi.
Ibi bitaramo bya satanu babihaye izina rigira riti "Satan planet capitol concert". Amakuru ajyanye n’ibi bitaramo, yamenyekanye binyuze mu byatangajwe kuri Twitter na Lucien Greaves umwe mu bashinze akaba ari n’umuvugizi w’itorero rya satani ku isi.
Greaves yashyinze hanze itangazo rigira riti; "Dukurikije amategeko uko ateganya ya Guverinoma bagomba kutabogama kuko bajya bareka n’aba Gospel bagakora ibitaramo byabo uko bashaka."
Aba bakozi ba satani bakomeza bavuga ko igitaramo cyabo cya mbere kizabera muri Leta ya Indiana muri Amerika tariki 12 Kanama, akaba ari cyo gitaramo kizabimburira ibindi.
Uwo muvugizi w’iryo torero rya satani akomeza avuga ati; "Tuzakoresha neza iyi stage, apana nk’aba bayikoresha nabi batambutsa ivanjiri ripfuye (ubwo yavugaga abakozi b’Imana ba nyabo), twe tuzakora ibyo dusabwa neza".
Nkuko bitangazwa na Intercessors For America, itorero rya satani rimaze kwagura imikorere aho basigaye bafite imbuga zo guhuriraho zitandukanye banatangira imisanzu, nka The Satan Temple Tv. Banafite urubuga heruka gukwirakwiza amakuru yabo rwiswe Satani Information Network (sin).