× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bakristu mube maso, Satani ari gutegura ibitaramo bikomeye

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Bakristu mube maso, Satani ari gutegura ibitaramo bikomeye

Itorero rya satani riri gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza umwami wabo, hirya no hino ku isi.

Ibi bitaramo bya satanu babihaye izina rigira riti "Satan planet capitol concert". Amakuru ajyanye n’ibi bitaramo, yamenyekanye binyuze mu byatangajwe kuri Twitter na Lucien Greaves umwe mu bashinze akaba ari n’umuvugizi w’itorero rya satani ku isi.

Greaves yashyinze hanze itangazo rigira riti; "Dukurikije amategeko uko ateganya ya Guverinoma bagomba kutabogama kuko bajya bareka n’aba Gospel bagakora ibitaramo byabo uko bashaka."

Aba bakozi ba satani bakomeza bavuga ko igitaramo cyabo cya mbere kizabera muri Leta ya Indiana muri Amerika tariki 12 Kanama, akaba ari cyo gitaramo kizabimburira ibindi.

Uwo muvugizi w’iryo torero rya satani akomeza avuga ati; "Tuzakoresha neza iyi stage, apana nk’aba bayikoresha nabi batambutsa ivanjiri ripfuye (ubwo yavugaga abakozi b’Imana ba nyabo), twe tuzakora ibyo dusabwa neza".

Nkuko bitangazwa na Intercessors For America, itorero rya satani rimaze kwagura imikorere aho basigaye bafite imbuga zo guhuriraho zitandukanye banatangira imisanzu, nka The Satan Temple Tv. Banafite urubuga heruka gukwirakwiza amakuru yabo rwiswe Satani Information Network (sin).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.