Pastor Mutesi ni umumama wagaragaye cyane mu kibuga cy’ivugabutumwa yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Nk’uko Pastor Mutesi yabitangaje, umukunzi we Rusagara Dieudonne witabye Imana yari yaramaze kumukwa azwi mu muryango ndetse yitegura kuza mu Rwanda bagakora indi mihango y’ubukwe bakabana.
Mutesi yatangaje ko uyu mukunzi we yari amaranye igihe ikibazo cy’umutima kuko mu minsi yashize iyi ndwara yamufashe maze ajya mu bitaro niko kwandika ubutumwa busezera Mutesi ariko ntiyagira icyo aba.
Mutesi yavuze amwe mu magambo Rusagara ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yakundaga ku mubwira ati: "Hari igihe uzasobanukirwa icyo naje kumara ku buzima bwawe".
Rusagara yari umugabo uzi gushaka amafaranga, uzi gukora cyane. Tubibutse ko uyu Rusagara yari amaze igihe yaratandukanye n’umugore we wa mbere ndetse banafitanye abana. Pasiteri Mutesi yasabye ababa bari hafi y’uyu muryango wa mbere wa Rusagara kugenda bakabegera bakabafata mu mugongo kuko nabo bitoroshye.
Pastor Mutesi ubwo yavugaga iby’iyi nkuru y’urupfu rwa Rusagara yagize ati: "Narabanje mwoherereza utu message twinshi tw’urukundo ngezaho ndamuhamagara numva ari kuvuga neza nta kibazo, gusa nta munota ushize numva ari gutaka arambwira ngo "bebe turaza kuvugana nyuma";
"Nahise nibaza ibibaye muhamagara video call ibura uyifata maze mpamagara inshuti yacu yakundaga guha gifts akanzanira numva yakoreye mu yindi ntara, musaba ko yajya kumureba. Nyuma abo bakorana baje kumureba mu modoka aho yari ari bakeka ko asinziriye barebye neza basanga umuntu yagiye, bamujyana kwa muganga n’ubundi birangira yitahiye".
Gusa abantu benshi ntibari kwemeranya ku by’ iyi nkuru. Ntiyavuzweho rumwe na bose, kuko bamwe bavuga ko uyu mugabo atishwe n’umutima ahubwo yapfuye arozwe, gusa amwe mu makuru Pastor Mutesi yatangarije abanyarwanda avuga ko yari arwaye umutima.
Mutesi yakomeje no kwihanganisha umuryango wa Rusagara Dieudonne wakomokaga mu gihugu cy’u Burundi akaba yabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitegura kuza mu Rwanda gushyingiranwa na Pastor Mutesi yari yarakoye.
lnshuti n’abavandimwe bakomeje kwihanganisha Pastor Mutesi ndetse bamasaba ko Uwanyana Asia yamuba Hafi akamwegera muri iki gihe cy’ umubabaro.