× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Munyakayanza Antoine arashyingurwa kuri uyu wa Kane

Category: Pastors  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Munyakayanza Antoine arashyingurwa kuri uyu wa Kane

Pastor Antoine Munyakayanza uherutse kwitaba Imana, agashavuza benshi na cyane ko urupfu rwe rwakurikiranye n’urw’umugore we, arashyingurwa kuri uyu wa Kane i Nyamirambo.

Kuwa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Pastor Munyakayanza Antoine uzwi ku izina ry’Umuyumbe (umunyamasengesho) wari umusigire w’umushumba wa Paruwase ADEPR Gasave, yitabye Imana.

Gushyingura uyu mukozi w’Imana ni kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma urabera kuri ADEPR Gasave, kuva saa tatu n’igice kugeza saa cyenda z’amanywa. Nyakwigendera arashyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo kuva saa cyenda kugeza saa kumi z’umugoroba, hakurikireho umuhango wo gukaraba.

Pastor Munyakayanza yakoze umurimo w’Imana muri Paruwase ya ADEPR Gihundwe aririmba muri Korari akayobora n’icyumba cy’amasengesho ahitwa mu Burunga, aza kuba Pastor muri ADEPR Munyagatare. Yaje kwimukira i Kigali ayobora umudugudu wa ADEPR Giheka na Batsinda. Urupfu rwe rutunguranye rwashavuje benshi na cyane ko nta mwaka wari ushize umugore we nawe yitabye Imana.

Mu kababaro kenshi, umwe mu bakristo baganiriye n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yagize bati "Tubabajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Munyakayanza rukurikiranye n’urw’umufasha we akaba asize n’umugeni". Akomeza bagira bati "Imana imwakire mu bayo tuzamwibukira ku gukunda Imana no gusenga byari mu maraso".

Pastor Murenzi Eugene bakoranye umurimo w’Imana akaba ari ku itorero rya ADEPR Giheka, yadutangariza ibyo azajya amwibukiraho. Ati "Munyakayanza yatabarutse, nzajya mwibukira ko yari umukozi w’Imana twarakoranye yatungwaga no gusenga n’amasengesho, ntiyigandaga ku murimo ni cyo nzajya mwibukiraho. Yari Umuyumbe (umunyamasengesho twatandukanye neza.

Gahunda yo gushyingura Pastor Munyakayanza

IMANA IMWAKIRE MU BAYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.