× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya Masasu wavuze ko hari abahanzi b’inzererezi, Gitwaza nawe avuze ko hari n’abapasiteri b’inzererezi

Category: Ministry  »  August 2023 »  Our Reporter

Nyuma ya Masasu wavuze ko hari abahanzi b'inzererezi, Gitwaza nawe avuze ko hari n'abapasiteri b'inzererezi

Ijambo inzererezi rikomeje kigarukwaho cyane n’abakozi b’Imana. Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple na Apotre Masasu uyobora Restoration Church, ni bamwe mu bamaze kurivugaho.

Mu gutangiza igiterane "Afrika Haguruka" cy’uyu mwaka kibaye ku nshuro ya 24, Apotre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko mu Rwanda hari abapasiteri yise inzererezi. Yatunze agatoki abapasiteri bashyingira abafite ubukwe ari uko babanje kubishyura, ibyo bikaba bituma guhugura abageni bitubahirizwa.

Ati "Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi atandatu, ariko hari abapasiteri hanze aha b’inzererezi babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kugira gutya tukabona babashyingiye, wowe uranga bati ‘Akira ibihumbi 50 ejo bakamushyingira. Turabujuje aha hanze’’.

Apôtre Dr. Gitwaza yatanze ubu butumwa agaruka ku ngingo yari yakomojweho yiswe ‘Umusozi w’Umuryango’, ishishikariza abantu gusubira ku isoko y’umuryango ntibahe umwanzi urwaho rwo kuwusenya, bakubaka umuryango ugendera ku mahame y’Imana.

Muri ayo mahame harimo ko umukobwa n’umusore bagiye kurushinga bagira amezi atandatu yo guhabwa inyigisho zibategurira kubaka neza urugo rwabo, ariko hakaba abavuga ko batabona umwanya wo kwiga ayo mezi yose bakishyura abapasiteri babasezeranya batabanje gukurikira izo nyigisho.

Mu myaka yashize, Apotre Masasu nawe yagarutse ku ijambo inzererezi, avuga ko hari abahanzi b’inzererezi. Icyo gihe we yavugaga abahanzi batagira insengero babarizwamo mu buryo buhoraho, nta n’umubyeyi bafite mu buryo bw’umwuka.

Mu 2016, Apostle Masasu yatangaje ko umuziki wa Gospel ukwiriye guhagarikwa nk’imyaka itanu bitewe n’uko abenshi mu bawukora ari inzererezi. Aha yavugaga ko batangira amadini babarizwamo. Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Masasu yavuze ko umuziki wa Gospel urimo gutera imbere, ariko anagaragaza impugenge afite kuri wo.

Ati "Kugeza ubu ngubu (umuziki wa Gospel) ubona hari Improvement gusa ikibazo mfite ni kimwe ni uko abazamuka b’abaririmbyi, Spiritual purity (Uko bitwara mu Mana) yabo iracyari poor (irakennye), ni abasitari b’isi bambaye Kristo bamwe.

So, binteye impungenge kuko iyo ubona umuririmbyi wa Gospel agomba kwambara nk’uw’isi bitwara nk’uw’isi no kuvuga nk’uw’isi rimwe na rimwe usanga ari igipagani basize Kristo n’amagambo ya Bibiliya I don’t believe that ntabwo mbyemera rwose.

Cyangwa se ukabona wa mukristo waririmbaga abaye nk’umusitari wundi ntafatika ntaragirwa ntagira aho abarizwa muhura mu muhanda, ntasenga mu masengesho yo kwiyiriza ubusa n’ayo kurya, ukabona ni nk’aho ari inzererezi.

Si mvuze ko ari bose ariko standard ya spirituality iracyari very very low kuri njyewe. Hari hakwiye guhagarikwa byaba bishoboka imizika nk’imyaka itanu bakabanza bakarerwa hanyuma bakabarekura maze baga shining bakanyeganyeza isi ariko batinya Imana mu mitima yabo mu buryo bukomeye.

(Umuhanzi) ari mu rugo ntabwo yabura gufashwa n’ibiva mu rugo ariko adafatika, n’uwashaka kumufasha se yamufasha amusanze mu muhanda? Mbwira wowe ni bangahe uzi, umushumba wabo yatangira ubuhamya ngo uyu ndamufite ni bacye ni inzererezi abenshi".

Apotre Masasu yagaragaje ko hari abahanzi b’inzererezi

Apotre Gitwaza yagaragaje ko hari abapasiteri b’inzererezi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.