× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Claude Ndayishimiye ari mu burwayi bukomeye, inshuti n’umuryango bakomeje kumusengera

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Pastor Claude Ndayishimiye ari mu burwayi bukomeye, inshuti n'umuryango bakomeje kumusengera

Pastor Claude Ndayishimiye wahoze ari umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu Rwanda, ubu ararwaye bikomeye aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inshuti, umuryango n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumusengera no kumwoherereza ubutumwa bumwihanganisha, bamusaba gukomeza kwizera ko Imana izamukiza.

Uyu mukozi w’Imana yamenyekanye cyane mu itangazamakuru rya Gikristo mu Rwanda, cyane cyane kuri Authentic Radio. Yanashinze Premier Model Agency Rwanda, amarushanwa yagize uruhare mu guteza imbere umwuga wo kumurika imideri mu gihugu.

Nyuma yaho, yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa, aho yakomeje gukorera Imana ari na byo benshi bamwibukiraho.

Bamwe mu bamwandikiye ubutumwa bamuhumuriza bagize bati: -"Mana yanjye, Claude, ndagusabye umukozeho ukuboko kwawe gukiza. Turagukunda kandi turakomeza kugusengera. Imana wagiye ukorera iracyakora ibitangaza! Komera, turi kumwe mu masengesho."

 “Claude Ndayishimiye, Imana iri ku ruhande rwawe. Turakwifuriza gukira vuba kandi byuzuye!”

 “Turizera tudashidikanya ko ukwizera n’ibikorwa wakoreye Imana byanditswe, kandi iki ni igihe Imana igomba kugukiza nta mananiza.”

 "Claude nshuti yanjye, jya wiringira nk’uko Yakobo yiringiye. Nta kintu cyagushikira Imana itashobora. Uri umukozi wayo kandi iracyagukeneye."

Benshi bakomeje kwifatanya na we mu masengesho, bamusaba gukomeza kugira ukwizera no kwihangana muri ibi bihe bigoye. Hari n’abasabye umugore we Courtney Ndayishimiye gukomeza kumuba hafi, bamwizeza ko Imana izamukiza.

Nubwo uburwayi bwe bwateje impungenge, abamuri hafi bakomeje kwiringira ko azakira, agasubira mu mirimo ye yo gukorera Imana no gufasha abantu benshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.