× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Paradise idabagije abirirwaga basiragira muri Kigali ibazanira Video Production, Songwriting, Web Development na Fashion

Category: Advertorial Posts  »  July 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Paradise idabagije abirirwaga basiragira muri Kigali ibazanira Video Production, Songwriting, Web Development na Fashion

Harabura iminsi ibarizwa ku ntoki Paradise ikaba yujuje umwaka imaze ibonye izuba. Gusa imaze kugera kuri byinshi cyane ariko na none ibyo yifuza kugeraho ni amagana. Ubu noneho izanye serivizi zirirwaga zibiza ibyuya abakunzi bayo.

Bigizwemo uruhare n’umubyeyi wacu TPN, twishimiye kubamenyesha nka Paradise ko twabazaniye serivizi zitandukanye zizabafasha mu buzima bwa buri munsi kuko ari serivisi benshi babonaga biyushye akuya ariko Paradise iragufasha kuzibona mu buryo bworoshye.

Nk’ibisanzwe, buri munsi tubagezaho amakuru y’Iyobokamana ndetse n’andi afasha umukristo kuryoherwa nk’ubuzima. Ubu noneho twatangiye no gutanga izindi serivisi zirimo: Video Production, Audio Production, Songwriting, Web Development, Fashion & Styles, Photography, Advertising, Special Promotion na Social Media Management.

Kuri Video Production, dufasha abantu gukora indirimbo z’amashusho, gufata ibiganiro, inama, amashusho y’ubukwe, Live Recording, Documentary n’ibindi. Muri Audio Production, dufasha abantu gukora indirimbo z’amajwi, Jingo zo kwamamaza n’ibindi.

Ku bantu mufite impano y’amajwi meza ariko mukagira ikibazo cyo kutabasha kwiyandikira indirimbo, Paradise yabatekerejeho kuko ikorana n’inzobere za mbere mu gihugu mu kwandika indirimbo. Biroroshye rero kubigufashamo mu buryo bukoroheye cyane binyuze muri TPN Studio.

Si ibyo gusa, ahubwo twabazaniye na Web Development aho tugufasha kubona website (urubuga) igezweho. Ibi ugomba kubyumva vuba kuko abasura Paradise.rw ni abagabo bo guhamya ko tuyoboye mu Rwanda mu kugira website nziza ifite isuku kandi iryoheye ijisho.

Ese wari uzi ko nawe ukeneye website yaba iyawe bwite cyangwa iya Businesi yawe?? Ni byo ahubwo uri gutinda kuko isi y’ikoranabuhanga dutuye ni byo idusaba, kandi ab’inkwakuzi bari kubona inyungu yabyo, kuko uhita ujya ku rwego rwisumbuyeho.

Niba uri umuhanzi, ugomba kumenya ko ukeneye website iriho amateka yawe, indirimbo zawe n’ibindi, ibikorwa uteganya imbere n’ibindi. Ese ntimunafatira urugero ku byamamare dufite ku Isi? Ngaho Sura Donmoen.com, ni gute umusaza w’imyaka 73 akurusha iterambere?!

Niba uri umupasiteri cyangwa umuvugabutumwa, ukeneye website unyuzaho inyigisho za buri munsi, maze benshi bakarushaho gufashwa. Niba uri umucuruzi, ukaba udafite website, ushatse wahagarika gucuruza kuko uri gukora ibyo udasobanukiwe neza!!

Mu bindi twazanye harimo Fashion & Styles aho dufasha abantu kurimba kandi mu buryo buhesha Imana icyubahiro, ibi tukaba tubikora binyuze mu cyo twise TPN Fashion. Tunyureho tugufashe kubona Styles zigezweho ku Isi mu myambarire kandi udahenzwe.

Ushobora gutanga komande ya style wihitiyemo cyangwa twe tukaguhiriramo igezweho kandi ikubereye. Dufite iya Made in Rwanda, n’izindi z’amoko yose. Dufite inzobere zambika abantu bakomeye ndetse dukorana n’amaduka y’ibikomerezwa muri Kigali.

TPN kandi yanatekereje ku bakenera amafoto. Bajya bavuga ngo nta foto ntacyabaye!! Ni byo rwose. Ahubwo utegereje iki? Hari abo twandikaho kuri Paradise, ariko bakaguha ifoto ishaje wagira ngo bayifotoye mu gihe cya Yesu. Korana n’inzobere za Paradise, ziguhe amafoto meza agezweho uzajya ukoresha mu itangazamakuru no mu bindi bikorwa byawe binyuranye.

Tugeze hano urabona ko kwamamaza atari ibintu dushakisha ahubwo ni impano iri mu maraso yacu. Yeeee! Ni ko bimeze rwose. Njye Bishop Agabus mbere yo gukora ndabanza nkasenga na cyane ko ndi umukozi w’Imana. Rero twakuzaniye na serivisi yo kwamamaza.

Duhe ibicuruzwa cyangwa ikindi cyose ushaka ko Isi imenya, maze mu kanya nk’ako guhumbya ube watangiye kuduha ubuhamya. Ni twe ba mbere muri Gospel mu Karere.

Ibi si ugukabya, ngaho mbwira ikinyamakuru uzi cyo mu Karere, gifite ba Ambasaderi i Burundi, Kenya na Uganda?. Nta na kimwe wabona, ni Paradise yonyine. Niba twaragukozeho inkuru, Jya muri Google wandikemo izina ryawe, uribonera ibitangaza.

Ibi byo kwamamaza birajyana na Special Promotion, aho tugufasha mu buryo bw’umwihariko tukamamaza ibikorwa byawe, abantu bose bagatangira kubaririza ibanga ukoresha. Ngira ngo ibi byo ni ’No Comment’ kuko nta muntu w’i Rwanda utazi uburyo ikaramu y’abanyamakuru ba Paradise isengeye.

Ubwo uhise utekereza nde? Ni..........Ev. Frodouard aka Obededomu, Nelson Mucyo, Ishimwe Grace, Bishop Agabus, Kefa Jacques!!! Good Job, ni abo rwose ntabwo wibeshye, natwe turamebera cyane!! Ngaho rero tugane tugukorere umuti utane n’ubute bugutitiza ugatinya iterambere.

Gana Paradise, Roho Nzima mu Mubiri Muzima!!! Halleluya

Ukeneye izi serivisi cyangwa kuduha amakuru, watwandikira kuri Email yacu: [email protected] cyangwa ukanyura ku mbuga nkoranyamba zacu yaba Facebook (Paradise.rw), Instagram: Paradise_rw, Twitter: Paradise__Rwanda etc.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.