Mu gitabo cya Bibiliya, hari inkuru y’umugore witwa Abigayili wagaragaje ubwenge budasanzwe mu gihe ibintu byari bigiye kuba bibi.
Mu gihe Dawidi yari arakajwe n’ibikorwa bya Nabali kandi yiteguye kwihorera, Abigayili yahisemo kujya kumusanganira, amuganiriza mu bwitonzi no mu bwenge, bituma ahosha uburakari bwa Dawidi aracururuka.
Iyo nkuru yo muri 1 Samweli 25 ikomeza kwibutsa benshi ko ikibazo kidakemurwa gusa no kunenga, ahubwo ko gishobora gukemurwa n’umuntu ugira ubushishozi bwo kubona igisubizo.
Mu buryo bw’igereranyo, bamwe babona urugendo rwa Honorata Ishimwe Bijoux, washinze Honor Event, nk’urw’umuntu wahisemo gushaka igisubizo cy’ibibazo byari bimaze kuba twibanire nk’umugore w’isezerano mu bitaramo bya Gospel, agahirimbanira uburyo bwo kuzana impinduka binyuze mu gutanga serivisi zinoze.
Mu myaka yashize, bamwe mu bakunzi b’ibitaramo bya Gospel bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza ko hari igihe batakaje ubushake bwo kongera kwifatanya n’abahanzi bakunda kubera imbogamizi bahuraga na zo mu mitangire ya serivisi zirimo protocol n’izindi.
Bamwe muri abo bavugaga ko bamara igihe kinini bategereje kwinjira, abandi bakavuga ko hari igihe batitabwagaho uko bikwiye nubwo babaga baguze amatike yabo baje gushyigikira umurimo w’Imana.
Bamwe mu bitabiriye ibitaramo bagiye bavuga ko ibyo bibazo byatumye bagira intege nke zo gukomeza kwitabira ibitaramo nk’uko byahoze.
Nyuma yo kubabazwa n’agahinda k’abakunzi bibitaramo, Honorata Ishimwe Bijoux yahisemo guhosha uburakari mu buryo bw’amahoro.
Ni muri urwo rwego yashinze Honor Events, ikigo cyibanda mu gutanga serivisi mu bitaramo, kwakira abitabiriye no gutanga serivisi za hospitality management.
Ubwenge bwa Bijoux bufitanye isano n’ubwa Abigayili: Gukemura ikibazo mu mahoro.
Inkuru ya Abigayili itangira ubwo Nabali yangaga kwakira Dawidi n’abantu be bari bavuye isari akirengagiza ineza bamugiriye bakamurindira imitungo n’amatungo.
Ibi byateye umwami Dawidi ubueakari yiyemeza kwihorera no gutsemba umuryango wa Nabali( Nabali bisobanura umupfu).
Ariko Abigayili amaze kubimenya, yahise ashyira amatandiko ku ndogobe ajya guhura na Dawidi kugira ngo adatsemba umuryango wose.
Bibiliya igira iti: "Dawidi abwira Abigayili ati: Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, yakohereje uyu munsi kunsanganira. Ubwenge bwawe buhimwe, nawe uhimwe kuko uyu munsi umbujije kumena amaraso no kwihorera n’amaboko yanjye." (1 Samweli 25:32-33)
Ni muri uyu murongo bamwe babonamo isomo rikomeye: umuntu ufite ubwenge ashobora kuba igisubizo mu gihe abandi babona ikibazo gusa.
Mu buryo bw’igereranyo, Honor Events yaje ishyira imbere igitekerezo cyo gukemura ibibazo by’abitabiriye ibitaramo binyuze mu kubakira neza, kubayobora neza no kubaha agaciro.
Kuri ubu Abitabira ibitaramo bavuga ko bongeye kugira icyizere cyo guhabwa serivisi nziza. Bamwe mu bakunzi b’ibitaramo bya Gospel bavuga ko serivisi za Honor Event zabafashije kongera kugira icyizere mu kwitabira ibitaramo.
Ramberto Mugisha ukorera Kigali Connect, ni umwe mu bashimira uburyo Honor Events ikora. Avuga ko na we yigeze guhura n’ikibazo cyo kujya mu gitaramo ariko bikarangira atabashije kwinjira no kwitabira igitaramo cy’umuhanzi atavuze izina bitewe na serivisi mbi zirimo no gusunika abanyamakuru.
Avuga ko kuri ubu iyo abonye igitaramo kirimo Honor Events abona impinduka mu buryo abitabiriye bakirwa. Niyogushimwa Eric avuga ko atajya asiba igitaramo kirimo Honor Event kuko aba yizeye ko serivisi zizaba zinoze.
Hari n’abandi bitabiriye ibitaramo batifuje gutangaza amazina yabo bavuga ko kuri ubu babona impinduka mu mitangire ya serivisi ndetse ko kwakirwa neza ari kimwe mu bituma abantu bagira ubushake bwo kongera kwitabira ibitaramo.
Serivisi nziza nazo zivuga ubutumwa
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gutera imbere, hari ababona ko umurimo w’abategura ibitaramo utagarukira ku rubyiniro gusa. Uburyo umuntu yakirwa, uko ayoborwa n’uko ahabwa agaciro na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma ubutumwa bugera ku bantu neza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku gitaramo cya "In Christ Now Worship Experience" gitegerejwe na benshi, Rene Patrick yashimye uruhare rwa Honor Events avuga ati: "Atari Honor Event, iki gitaramo sinzi uko cyari kumera."
Aya magambo agaragaza ko hari abantu benshi bakorera inyuma y’ibitaramo, ariko uruhare rwabo rukaba ingenzi kugira ngo igikorwa kigende neza.
Nk’uko Abigayili yakoresheje ubwenge agahindura uburakari bwa Dawidi amahoro, urugendo rwa Honor Events rugaragaza ko no mu bikorwa by’ivugabutumwa, gushaka ibisubizo no kubaha abantu bishobora kuba intambwe ikomeye yo kubaka icyizere.
Nk’uko Abisirael binubiraga ingoma ya Sawuli bahungiye kuri Dawidi, uko ni ko abategura ibitaramo baba bifuza gutanga serivisi nziza no gukora ’Sold out’ bagana Honor Events ya Ishimwe Bijoux umukobwa mwiza w’umunyabwenge.
Ishimwe Bijoux, Umuyobozi Mukuru wa Honor Events
Honor Events mu bari gutegura igitaramo "In Christ Now Worship Experience"