× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever na Dorcas bageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise ‘Made in Heaven’

Category: Ministry  »  4 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Papi Clever na Dorcas bageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye bise ‘Made in Heaven'

Tuyizere Pierre Clever uzwi nka Papi Clever n’umufasha we Ingabire Dorcas uzwi nka Dorcas, bagutumiye mu gitaramo bise ‘Made in Heaven Live Concert.’

Bazagikorera muri ‘Intare Conference Arena Rusororo’ ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu ku muntu wese uzagira icyifuzo cyo gufatanya na bo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo no kumva inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zizahatangirwa.

Cyatumiwemo abahanzi, amakorali n’abavugabutumwa batandukanye. Mu bavugabutumwa harimo Pastor Hortense Mazimpaka wo mu Rwanda na Pastor Lopez w’i Burundi;

Amakorali yatumiwemo ni True Promises na Ntora Worship Team, mu gihe abahanzi batumiwemo ari Chryso Ndasingwa na Merci Pianist ufatanya na bo mu ndirimbo zabo nyinshi zirimo nka Mwokozi Wetu, Ameniweka Uhuru Kweli n’izindi.

Papi Clever yatangaje byinshi kuri iki gitaramo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yagize ati: "Made in Heaven ni igitaramo turi gutegura akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana, bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mu ijuru bigamije gukiza imitima y’abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu bunatunyuremo bigere ku bandi".

Yavuze ibyishimo uzacyitabira azagira kandi anashishikariza abantu kwiyandikisha vuba kugira ngo batazabura aho bicara agira ati: "Muri Made in Heaven tuzagirana umugisha n’umuntu wese uzabasha kuhagera.

Icyo twabasaba ni ukuziyandikisha kuko tuzabashyiriraho uburyo bwo kwiyandikisha. Aho tuzakorera ni hato, uzatinda kwitandikisha hazahita huzura ariko ubutaha buriya tuzakorera ahagutse".

Nk’uko yabivuze agira ati “Dukomeje kubatumira, ni karibu tuzanezezwa no kubana namwe mu bihe byiza Imana yaduteguriye” haracyari iminsi yo kuba nawe wabishyira muri gahunda zawe, ukiyandikisha mu bazitabira iki gitaramo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.