× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa yibukije Abepisikopi bo muri Afurika ko bagomba guha umugisha abatinganyi kuko nta muntu utari umunyabyaha

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa yibukije Abepisikopi bo muri Afurika ko bagomba guha umugisha abatinganyi kuko nta muntu utari umunyabyaha

Papa Francis yongeye kwibutsa Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bo muri Afurika ko bagomba gushyira mu bikorwa icyemezo cye cyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina cyangwa se abatinganyi, kuko nta muntu ku Isi udakora icyaha.

Iki cyemezo yagifashe ku itariki 18 Ukuboza 2024, mu nyandiko yasohoye yavugaga ko ababana bahuje ibitsina bagomba guhabwa umugisha, uretse ko bitagomba gukorwa mu buryo bumwe no gusezeranya umugore n’umugabo, mu bukwe busanzwe. Yavuze ko batagomba kwambara imyenda y’ubukwe cyangwa ngo bakorerweho indi mihango nk’ikorerwa mu bukwe.

Papa Francis muri iyo nyandiko yavuze ko uku guhabwa umugisha ku batinganyi bitagomba kwitiranywa n’isakaramentu y’ishyingirwa, avuga ko ari uburyo bwo kubagaragariza impuhwe n’imbabazi biva ku Mana, cyane ko ari nta n’umwe ugomba kubihezwaho. Yavuze ko n’abatinganyi ari abanyabyaha nk’abandi.

Nyuma yo gusohora iyi nyandiko, umugabane w’Afurika wafashe iya mbere mu kugaragaza ko utemeranya n’iki cyemezo kuko kidahuje n’umuco waho. Urugero rwa mbere ni ku Nama yakozwe n’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ku itariki 21 Ukuboza 2023, basohoye itangazo bise iryo gukuraho urujijo rwatewe n’inyandiko ya Papa, banzura ko mu Rwanda nta musaseridoti uzaha umugisha abatinganyi bifuza kubana, kuko byaba binyuranye n’umuco w’Igihugu kandi bikaba ari ugutandukira ku mategeko y’Imana.

Si mu Rwanda gusa, ahubwo n’ibindi bihugu birimo Zambiya na Nijeriya, ku itariki 20 Ukuboza bateye utwatsi iki cyemezo cya Papa, bavuga ko ibi bintu byo guha umugisha abatinganyi bidashoboka. Bavuze ko ibi bihabanye n’umuco wabo. Si ibi bihugu gusa hari n’ibindi byanze kwemera icyemezo cy’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Nyuma yo kubona imyanzuro Abepisikopi bo muri Afurika bakomeje gufata, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Stampa ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, Papa Francis yavuze ko Kiliziya yo muri Afurika ari umwihariko kuri iki cyemezo, bitewe n’uko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ibintu bitari mu muco wabo.

Yavuze ko atari ubutumwa bwiza gukora urutonde rw’abanyabyaha bemerewe kwinjira muri kiliziya n’abatemerewe kuyinjiramo, kuko abantu bose bo ku Isi ari abanyabyaha, cyane ko n’Imana ubwayo yemera kwakira umuntu wese uyisanga itarobanuye.

Yagize ati: “Muri Kiliziya ni ibisanzwe ko habamo amatsinda mato y’abantu bashaka kunyuranya n’abandi. Umuntu agomba gukomeza urugendo, agakomeza kureba imbere.”
Nubwo muri Afurika bimeze bityo, ku migabane ya Asiya, Uburayi na Amerika, bishimiye iki cyemezo cya Papa kandi abatinganyi bakomeje guhabwa imigisha yabo ku bwinshi.

Papa Francis yibukije Abepisikopi bo muri Afurika ko ku Isi nta muntu udakora icyaha

Papa Francis yifuza ko n’Abepisikopi b’Afurika batangira guha umugisha abatinganyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ibi nukunyuranya nijambo ry’Imana muburyo bweruye nde noguhindur’ubutumwa batwigishije mbere hose ndetse nogushyira urujijo mubizera

Cyanditswe na: jean pierre  »   Kuwa 31/01/2024 01:52