× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa akimara kwemerera abatinganyi guhabwa umugisha, aba mbere bakiriye uwabo!

Category: Amakuru  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Papa akimara kwemerera abatinganyi guhabwa umugisha, aba mbere bakiriye uwabo!

Umunsi umwe nyuma y’uko Papa atangaje ko abapadiri Gatolika bashobora guha umugisha ababana bahuje ibitsina, umugabo n’undi mugabo b’i New York bakiriye uwabo, Abagabo babiri Jason Steidl Jack na Damian Steidl Jack, i Manhattan, bafatanye amaboko bahagaze imbere ya Padiri Nyiricyubahiro James Martin, abaha umugisha ngo babane.

Nk’umupadiri w’Abayezuwiti mu myaka irenga makumyabiri, Nyiricyubahiro James Martin yatanze imigisha kandi mbere ntiyigeze yemererwa guha umugisha ababana bahuje ibitsina, keretse ku wa Mbere, igihe Papa yavugaga ko yemeye ko imigisha nk’iyo itangwa.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, umugabo Damian Steidl Jack w’imyaka 44 n’undi mugabo, Jason Steidl Jack w’imyaka 38, bahagaze imbere ya Padiri Martin i Manhattan arabasezeranya.

Mu rwego rwo gukurikiza inama ya Vatikani ivuga ko umugisha nk’uwo udakwiye gutangwa n’“imyenda iyo ari yo yose (bambara batanga umugisha ku mugabo n’umugore), ibimenyetso, cyangwa amagambo abereye ubukwe,” Padiri Martin nta mwenda yari yambaye, kandi yasomye nta nyandiko.

Nta mugisha ku bashakanye bahuje igitsina wanditswe mu gitabo kinini cy’imigisha cyasohowe n’inama y’Abepiskopi bo muri Amerika. Ahubwo yahisemo amagambo yikundira yo mu Isezerano rya Kera.

Padiri Martin yatangiye, akora ku bitugu by’abo bagabo bombi ati: "Uwiteka abahe umugisha kandi abarinde." Bunamisha imitwe ho gato, bafatana amaboko.

“Uwiteka abamurikire mu maso he, abagirire neza. Uwiteka abereke mu maso he kandi abahe umunezero n’amahoro.”

Ati: "Kandi Imana ishobora byose ibahe imigisha", akora ikimenyetso cy’umusaraba, "Data, Mwana, na Roho Mutagatifu. Amen. ”

Hanyuma, amarangamutima agaragara mu maso yabo, abo bagabo batatu barahoberana, abagabo babiri bari baje gusezerana bambaye amakositimu bahita basomana.

Padiri Martin yagiye ashyigikira cyane Abagatulika bo my muryango wa L.G.B.T.Q. muri Amerika.

Yaganiye kenshi na Papa Fransisiko ku bijyanye no gutuma Kiliziya Gatolika ya Roma irushaho kugira abayoboke benshi, kandi mu mpeshyi yitabiriye igiterane cy’isi yose kijyanye n’ejo hazaza ha Kiliziya ku butumire bwa papa, bongera kugirana ibiganiro.

Ku wa Kabiri, Padiri Martin yagize ati: "Byari byiza rwose kugira ngo mbashe kubikora ku mugaragaro."

Icyemezo cya Papa cyakiriwe neza nk’intsinzi idasanzwe n’abashyigikira Abagatulika bahuje ibitsina.

Amakuru y’icyemezo cya Papa yakwirakwiriye vuba mu Bagatulika bahuje ibitsina, benshi muri bo batangiye kwitegura guhabwa imigisha yabo nyuma yigihe cya Noheri, bagasezeranywa ku mugaragaro.

Mu mujyi wa New York, Damian na Jason Steidl Jack, bashakanye umwaka ushize bakundana, mbere bari baraganiriye na Padiri Martin ku bijyanye no guhabwa umugisha, ku wa Mbere Padiri Martin abandikira ubutumwa nyuma ya saa sita ababaza niba bashaka umugisha, bumva basa n’abari kurota nyuma y’igihe kinini bategereje.

Jason na Damian bavuze ko umugisha yabahaye bumvise udasanzwe kandi wimbitse.

Itangazo ry’icyemezo cyo gusezeranya abahuje ibitsina, Papa yaritangaje ku wa 17 Ukuboza 2023.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.