× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Fransisko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Category: Ministry  »  5 months ago »  Sarah Umutoni

Papa Fransisko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Padiri Jean Bosco asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis I Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Ku isaha ya Saa Sita, isaha y’i Kigali ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Myr Filipo Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi.

Itangazo rigira riti: "Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.

Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki 3 Mata 1964. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Yahawe ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993.Amaze guhabwa ubupadiri yabaye umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994. Nyuma yaho mu 1994-2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Avuye i Roma muri 2001-2002, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’umubano n’andi madini. Kuva muri 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nyo ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Remera yayoboraga kugera ubu.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa 3 wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba.

Padiri Ntagungira Jean Bosco yatorewe kuba Umwepiskopi wa Butare

Src: Kinyamateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.