Papa Francis yanzuye ko umunsi wa 7 w’Ukwakira 2024 nta muntu n’umwe wemerewe kurya kuko uzaba ari umunsi wo gusabira isi ku bw’ibibi bikomeje kuyigwira.
Papa Francis avuga ko "muri iyi saha itangaje y’amateka yacu, mu gihe umwuka w’intambara n’urugomo rukabije bikomeje gusenya abantu b’amahanga yose," umuryango wa gikirisitu uributswa umuhamagaro wo "wo kuba ikiremwamuntu".
Ibi Papa yabivuze nyuma ya Misa mu kibanza cya St Peter. Yahamagariye abanyamuryango bose bo hafi ye kuzamuherekeza mu ruzinduko muri Basilika ya Mutagatifu Mariya Majoro ku ya 6 Ukwakira, umunsi ubanziriza itariki ya 7, aho yavuze ko "azasenga Mariya abikuye ku mutima" akamusaba amahoro.
Papa yabivuze abibashishikarije ati: “Reka tugende.” “Reka twumve Umwami.” “Reka tuyoborwe na Roho Mutagatifu.”
Papa Francis yahamagariye abantu kwitabira umunsi w’amasengesho no kwiyiriza ubusa ku ya 7 Ukwakira, nyuma y’umwaka umwe intambara ya Isirayeli na Hamas itangiye.
Ku ya 7 Ukwakira 2023 ni wo munsi wa mbere Hamas yatereyeho Isirayeli, kuri uwo munsi ihitana abantu 1,200 ndetse ifata bugwate abagera kuri 250 muri Gaza, uyu ukaba umunsi abantu bo hirya no hino ku isi bazajya bafata umwanya bagasenga kandi bakiyiriza ubusa basengera amahoro.
Nk’uko bivugwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas, abantu barenga 40.000 ni bo baguye muri iyo ntambara kuva muri Kanama 2024.
Ntabwo ari ubwa mbere Papa Francis ahamagariye amahanga yose kwiyiriza ubusa no gusengera agace kose karimo intambara, kuko yaherukaga no kubikora mu 2013 mu rwego rwo gusengera Siriya ndetse no muri 2017, ubwo hasengerwaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo.
Papa ati: "Nzasaba Isugi Mariya ihe isi amahoro."