× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Oda Paccy yifashishije abaramyi Aline Gahongayire na Serge Iyamuremye mu ndirimbo Ndagushima

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Oda Paccy yifashishije abaramyi Aline Gahongayire na Serge Iyamuremye mu ndirimbo Ndagushima

Umuraperi wamamaye mu ndirimbo z’isi (secular) ku mazina ya Oda Paccy, yifashishije abahanzi bamaze igihe mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire na Serge Iyamuremye ashyira hanze indirimbo yise Ndagushima.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 28 Kanama 2024, isohoka mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana ku bw’ibyiza ikora buri gihe, urugero nko guhindura abanzi be nk’abatariho, ikamukuriraho ibimunaniza aho ayikeneye.

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa, uretse ko igendanye n’amagambo yayo. Oda Paccy agira ati: “Waramfashe urankomeza, ubu ndatuje. Ni yo mpamvu ndirimba, ni yo mpamvu nishimye, ni yo mpamvu ndiho.”

Aline Gahongayire bahuriye muri iyi ndirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye baba abo mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza urugero nk’iyitwa Umwami yesu yakoranye na Serge Rugamba mu myaka itatu ishize, Izindi Mbaraga yakoranye na Niyo Bosco, Iracyavuga Neza yakoranye na Mimi Martine n’izindi nyinshi, ndetse n’abasanzwe urugero nka Asante yakoranye na Knowless.

Aline gahongayire kandi agaragaye muri iyi ndirimbo mu gihe na we ari mu bikorwa byo gusohora indirimbo ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, akaba ahereye kuri eshatu zirimo ebyiri yashyize hanze ku wa 27 n’indi imwe yashyize hanze ku wa 29 Kanama 2024.

Nanone Aline Gahongayire ari kwitegura gukora igitaramo mu Bubiligi tariki 05 Ukwakira 2024, akaba yaravuze ko iyi EP ye idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko Imana iri kumukoresha ibikomeye, kandi akomeje kugaragaza ko nta cyo atakora ngo afashe ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo kugera kure, kuko nubwo ahugiye muri byinshi ariko ntiyabuze umwanya wo gukorana na Oda Paccy.

Ku ruhande rwa Serge Iyamuremye na we waririmbye muri iyi ndirimbo ya Oda Paccy azwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe azikoze ari wenyine zirimo iyitwa Biramvuna, Yari Njyewe n’izindi, ariko akagira n’izindi yakoranya n’abandi bahanzi urugero nka Yesu Agarutse yakoranye na James & Daniella, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi.

Oda Paccy ni umuhanzi mu ndirimbo zisanzwe, ariko kimwe n’abandi yanyujijemo afata umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana akoresheje impano ye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.