× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwizihira abitabiriye ’Redemption Live Concert’, True Promises igarutse muri "Nirihe Shyanga" - VIDEO

Category: Choirs  »  March 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma yo kwizihira abitabiriye 'Redemption Live Concert', True Promises igarutse muri "Nirihe Shyanga" - VIDEO

Itsinda ry’abaririmbyi True Promises rimaze kugira izina rirwmereye muri iki gihugu cy’ u Rwanda mu ndirimbo zihimbaza lmana.

Nyuma y’ uko True Promises imaze kuva mu gitaramo cya Redemption Live Concert yatumiwemo na Jado Sinza ndetse ikanabimburira abandi bose kuri Stage mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane nka "Uhoraho", "Ni byiza gukorera lmana" kuri ubu bongeye gukora mu nganzo.

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 bagarutse mu gihangano cyiswe "Nirihe Shyanga". Ni indirimbo nziza ikoze ku buryo bunogeye amatwi ndetse mu masaha make imaze gukundwa n’abatari bake. Aba baramyi True Promises bamaze gukora ku buryo bugaragara mu gihe gito imaze dore ko ifite Album 4 ziri hanze ndetse n’indi imwe iri muri Studio.

True Promises yatangiye mu mwaka wa 2019, kuva icyo gihe kugeza ubu ifite amashami 5 (Kigali, Nairobi, Bujumbura, United States, United Kingdom), ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 298 ku isi hose.

Umuyobozi wa True Mandela Ndahiriwe aherutse kubwira Paradise ko True Promises ifite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, kwigisha Ijambo ry’Imana ry’Ukuri ndetse no gusenga ubudasiba".

Yakomeje agira ati: "Dukomeje kubwiriza abantu ndetse no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’agakiza ndetse no gutoza abantu gusenga Imana.

Kubera ubuhanga impano n’lmana biba muri aba baririmbyi iyo indirimbo yabo ije isamirwa mu bicu ndetse igahembura imitima ya benshi. Ni muri urwo rwego iyi korali ifite indirimbo nyinshi yagiye zikundwa nka Watubereye ibyiringiro, Ni byiza gukorera lmana, lgicaniro, Mbona ljuru n’izindi.

Kuri uyu 29 Werurwe 2024 True Promises yahuriyee n’andi matsinda akomeye muri iki gihugu nka Alarm Ministry, Gisubizo Ministry, lnjili bora, n’izindi mu gitaramo cyateguwe na Calvary Worship Team. Ni igitaramo gisozwa saa mbiri z’ijoro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mugira amakuru meza cyn

Cyanditswe na: tonto  »   Kuwa 30/03/2024 03:50