× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwungeri Live Concert: Indorerwamo 4 zikwereka uburyo Siloam Choir yiteguye gushimisha abakunzi bayo-VIDEO

Category: Choirs  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Umwungeri Live Concert: Indorerwamo 4 zikwereka uburyo Siloam Choir yiteguye gushimisha abakunzi bayo-VIDEO

Nyuma y’integuza z’igitaramo gikomeye gisoza umwaka cya Siloam Choir Kumukenke ibarizwamo abahanzi bamaze kubaka amazina akomeye muri Gospel nka Bosco Nshuti na Jado Sinza, kuri ubu iyi korali yarahiriye gushimisha abakunzi bayo mu gitaramo bitegura kizasoza umwaka.

Ni igitaramo bise "UMWUNGERI LIVE CONCERT". Siloam choir yiteguye guca agahigo ko gusigira ibihe byiza abakunzi bayo, inshuti zayo n’abakristo ba ADEPR Kumukenke n’abanyarwanda muri rusange bakunda umuziki uhimbaza Imana. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 11 Ukuboza 2022 muri Salle ikorerwamo ibitaramo ya Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Gatatu muri Dove Hotel, ubuyobozi bw’iyi korali bwerekanya aho imyiteguro igeze, buvuga ko ari heza kandi ko igeze ku musozo ibintu byose bimaze kuboneka.

Abayobozi b’iyi korali batangaje ko na bije (bidget) y’iki gitaramo yamaze kuzura ijana ku rindi mu gihe abatoza bo bemeza ko biha ijanisha rya 85% mu mpande za tekinike (Imyiteguro ku ruhande rw’abatoza) ndetse no myiteguro isigaye ya byose muri rusange (Event Coordination).

Paradise.rw imaze gushyira ku munzani neza ibyo ubuyobozi butangaza, yasanze izi ngingo enye zigaragaza koko ko Siloam Choir Kumukenke imaze kuba korali yagutse kandi iri ku rwego rukomeye mu makorali akomeye mu Rwanda. Ni ibintu bigaragarira muri izo ndorerwamo enye:

1.Kuba muri iyi Korali habarizwamo abasitari bazwi (Gospel Stars), abatoza bakomeye n’aba porodiyuza (producers).

Ubuyobozi bwa Siloam choir bwavuze ko bukorana neza n’abaririmbyi babo b’abasitari (stars) aribo Bosco Nshuti na Jado Sinza. Mu matsiko menshi abanyamakuru bifuje kumenya impamvu Siloam choir itagaragaye mu gitaramo cya Bosco Nshuti ndetse nabo mu gitaramo cyabo bikagaragara ko aba bahanzi babarizwa muri iyi korali batazaririmba ku giti cyabo.

Visi Perezida wa Siloam choir, Uwitije Cyprien, yasobanuye aba bahanzi babanye neza cyane ndetse abashimira ko bitwara neza bakubahiriza amategeko ya korali. Ni ibintu yahamirije itangazamakuru avuga ko aba bahanzi bamaze imyaka igera ku 10 muri Siloam. Avuga ko nta n’umw wigeze yitwara nabi ndetse ni bo batera indirimbo nyinshi kandi korali ikaba ibifata nk’umugisha ukomeye.

Si bo gusa kuko umutoza Josué Shimwa wubatse izina mu batoza batoje amatsinda akomeye arimo New Melody n’amakorali atagira ingano, ni umwe mu batoza bakorana na Siloam choir hamwe n’umugabo utunganya indirimbo wubatse izina uzwi nka Leopord. Iki ni ikintu kikugaragariza ko Siloam choir icyerekezo na gahunda ifite bisobanutse.

2. Kuba ingengo y’Imari y’iki giterane yaramaze kuboneka 100 % ivuye muri Siloam n’abaterankunga bayo

Iyi ngingo ni imwe mu nkuru zashimishije itangazamakuru aho bagaragaje uburyo iyi korali yamaze kubona ubushobozi (Provision) kugeza ku kigera cyo guhaza bije yabo muri iki gitaramo, akaba ari ikintu cyerekana icyerekezo gihambaye Siloam ifite. Ni kenshi abanyamuziki batandukanye bakunze kugaragaza iyi ngingo nk’imbogamizi mu bikorwa byayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Visi perezida wa Siloam Choir n’itsinda yari ayoboye bavuze ko bamaze kwitegura kandi ko buri kimwe gihari. Ijambo yakoresheje atebya yagize ati "Abaterankunga bacu bamennyemo", yumvikanishaga ko bahawe amafaranga atari macye y’inkunga.

Abajijwe abaterankunga abo aribo, yasobanuye neza ko abaterankunga bakomeye korali yabo ifite ari abayibarizwamo uko bagera ku 123 buri wese mu byo akora akaba yitanga uko ashoboye. Mu bateye inkunga iki gitaramo, hari Hi Coffee yo ku Kisimenti yari inahagarariye abaterankunga muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

3. Kuba Siloam choir ikorana neza n’Itangazamakuru ndetse ikaba yarashyize imbaraga muri ’Social media’ aho shene yabo ya Youtube iri mu arebwa cyane 

Zimwe mu mbaraga Siloam ivuga ko ifite ni itangazamakuru. Mu gusobanura neza umumaro babona mu gukorana n’Itangazamakuru Umuyobozi wungirije w’iyi korali, yasobanuye ko mu gutangira kumenyekana kwa Siloam byari mu gihe cya ’Guma mu rugo’ mu bive bya Covid-19. Yavuze ko imbaraga zabo zavuye ku gukora cyane ibihangano, ama ’Live recording’ ndetse no gukorana n’itangazamakuru.

Ibi byatumye zimwe mu ndirimbo zabo zazamuka kuri Youtube kugera ku ma viyuzi (views) zibarirwa muri za miliyoni. Ibi bikaba bishimangira umumaro ukomeye Siloam yavumbuye mu gukorana n’itangazamakuru ritandukanye (Radio, Television n’ibinyamakuru byandika). Indirimbo yabo yarebwe cyane kuri Youtube ni "Warandondoye" imaze kurebwa na Miliyoni 1 n’ibihumbi 900.

4. Kuba iki gitaramo kizitabirwa ku buntu

Abantu benshi bibajije impamvu iki gitatamo cya Siloam choir giteguwe neza bakaba batazishyuza abakunzi babo. Vice/Perezida wa Siloam yatangaje ko bo batazishyuza kubera ko bifuje ko imbaga y’abantu ndetse n’abakunzi ba Siloam basoza uyu mwuka mu bihe byiza.

Basobanuye neza ko ibyo bari gukenera byose n’ubundi ko babibonye nta mpamvu yo kugira uhezwa cyangwa uwo byagora kuba yaza gitaramo.

Siloam Choir Kumukenke ivuga ko muri iki gitaramo iri gutegura izagifatiramo indirimbo z’amashusho (Recording). Mu bindi Siloam itangaza, ni uko ifite gahunda zuzuye z’akazi ndetse n’ibitaramo izitabira mu mwaka 2023, wose wamaze kuzura.

Kuri ino nshuro bazahurira mu gitaramo "UMWUNGERI MWIZA LIVE CONCERT" n’amatsina abiri ariyo Ntora Worship Team ndetse na Havanah Choir yo ku mudugudu wa Kumukenke.

Umushyitsi mukuru uzagabura ijambo ry’Imana ni Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Isaie Ndayizeye, naho uzayobora iki gitaramo akaba ari Neema Marie Jeanne uzwi cyane muri korali Iriba y’i Taba ndetse no muri New Melody.

Siloam choir yateguye igitaramo gikomeye gisoza umwaka

REBA IKIGANIRO PARADISE TV YAGIRANYE NA VISI PEREZIDA WA SILOAM CHOIR

REBA INDIRIMBO "WARANDONDOYE" YA SILOAM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.