× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwibaza ku rukundo rwa Yesu, Vedaste N Christian yasobanukiwe isezerano rikuru

Category: Artists  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma yo kwibaza ku rukundo rwa Yesu, Vedaste N Christian yasobanukiwe isezerano rikuru

Niyondora Vedaste wamenyekanye ku izina rya Vedaste N. Christian, yashyize hanze igihangano yise "lsezerano" aririmbamo yasobanukiwe isezerano rikuru.

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza lmana wamenyekanye ku ndirimbo yise "Uzi gukunda", akaba umukiristo mu itorero rya ADEPR Murambi, yongeye guha abakunzi be igihangano gishya, abibutsa ko isezerano rikuru ari iry’uko Yesu azaza.

Ni mu ndirimbo nshya yise "Isezerano", aho aterura agira ati:"lsezerano rikuru twasigiwe ni uko Umwami Yesu azaza. Ni we uzamaraho amakuba yose ab’lmana nibwo tuzaruhuka. Genda cyane ugere kure cyane wajwi we ucecekeshe amajwi y’umwanzi ,....."

Uyu muramyi waherukaga gushyira hanze iyitwa "Ndamugushimiye", yari aherutse nanone guha ibyishimo inshuti ye Uwanyana Asia ku munsi we w’isabukuru aho yamuririmbiye indirimbo yitwa "Uzi gukunda".

Vedaste N. Christian asenngera mu itorero rya ADEPR Murambi, akaba yaravukiye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushenge, ahahoze hitwa i Mwito-Cyangugu.

Usibye no kuba ari umuhanzi ku giti cye, ni umwe mu banditsi bandikira amakorali atandukanye indirimbo. Christian yashyize indirimbo ye ya mbere hanze muri 2010 yitwa "Sinzitendeka".

Uyu muramyi yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise "Uzi gukunda" aho yakunzwe n’abatari bake. Yagiye akora n’ibitaramo bitandukanye byanitabiriwe n’abandi bahanzi batandukanye bazwi muri iki gihugu.

Mu kiganiro gito uyu muramyi aherutse kugirana na Paradise dore bimwe mu byo yatangaje. Ati: "Kuva namenya ubwenge namye ndirimba, sinigeze mbaho ntaririmba nisanze mbikunda kuva ndi umwana muto kugeza n’ubu;

Kuko uko ngenda nkura ndushaho kubikunda. Intego yanjye nkuru ni ukubera umugisha isi. Iyo ndonse umuntu umwe uhawe umugisha kubw’ibyo Imana yanyujuje muri jye numva umushinga wunguka rwose ngakomeza".

Uyu muramyi afite indirimbo nyinshi, muri zo izirenga 15 ziri hanze, izindi ntizirasohoka. Hari n’izindi zitaratunganywa mu ma studio. Ushobora gukurikirana ibihangano bye kuri YouTube "Vedaste N. Christian" ukaryoherwa n’inganzo ye y’umwimerere.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA VEDASTE N. CHRISTIAN

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.