× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kurunguruka mu nyanja y’urupfu, Munyakazi Ernest agarukanye "Mfite Impamvu" - VIDEO

Category: Artists  »  22 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kurunguruka mu nyanja y'urupfu, Munyakazi Ernest agarukanye "Mfite Impamvu" - VIDEO

Munyakazi Ernest wanyuze mu buzima bushaririye yagarukanye indirimbo "Mfite Impamvu" yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose banyuze mu buzima nk’ubwo yanyuzemo.

Umuhanzi Munyakazi Ernest yashimangiye ko indwara y’umutwe ukabije yatumye arunguruka inyanja y’urupfu ariko Imana ikamwimana. Yabaye nka wa mugabo wikubise mu cyiniko akavumbukana icyivugo aho akaba ariho havuye inganzo y’indirimbo ye yise "Mfite Impamvu."

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yakomoje ku buzima busharira n’igikombe kidandabirana yanywereyego. Avuga ko Aho ariko haturutse ubuhamya bw’ukuntu yarwaye umutwe ndetse agahura n’urupfu. Yaboneye izuba mu ntara y’amajyaruguru gusa yemeza ko yakiriye mu ntara y’iburasira zuba.

Ati: ”Natangiye kwandika indirimbo ndi Umwana muto nkaziha ama Korali y’abana nabagamo ku ishuri, hanyuma korali naje gukomerezamo nkuze nayo nkomeza kujya nyihimbira.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo yatangiye akiri muto ariko yagiye muri Sitidiyo mu mwaka wa 2012. Kuva icyo gihe uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zirindwi gusa muri zo ndirimbo Ebyiri nizo zakorewe amashusho harimo na "Mfite Impamvu."

Ku mpamvu yasohoye mfite impamvu, yabwiye Paradise ati: "Nibutse ibyo nanyuzemo byose ariko nsanga kuba ngihumeka ari impamvu zo gushima no kuvuga Yesu."

Ati “Narwaye umutwe udakira kugeza aho kw’amuganga byanze ariko sinapfuye nabonaga imva yajye yacukuwe ariko ndacyariho ndashima lmana.”

Ku mishinga afite yagize ati: ”Nyuma yiyi ndirimbo ngiye gukora ntange imbaraga ubwenge namaboko nkore ngihumeka kuko igihe nsigaje sinkizi.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ati: ”Icyifuzo mpfite, rwose mujye mudusengera kuko dukora umurimo satani yakoze murumva ko satani aturwanya cyane.”

Yasoje ashimira Imana yamushoboje gushyira hanze indirimbo anashimira abamufashije ndetse n’abayikurikiye bakumva ubutumwa buyirimo.

"Mfite Impamvu" ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho na Kizigenza Eliel Sando wakoranye na Tonzi na Ambassador of Christ.

Munyakazi yashyize hanze indirimbo nshya "Mfite Impamvu"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.