× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kuribwa n’Ibise, Ada Claudine yasohoye indirimbo "Nimuze" anateguza igitaramo-VIDEO

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kuribwa n'Ibise, Ada Claudine yasohoye indirimbo "Nimuze" anateguza igitaramo-VIDEO

Muri Yohana 16:21-22 hagira hati: "Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi. Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

Ubanza iri jambo ari ryo ririmo gufasha Ada Claudine nyuma yo kuribwa n’ibise ariko akaza guhumurizwa no guterura ubuheta. Muri ubwo bubabare bwakurikiwe n’ibyishimo hakaba havuyemo indirimbo ihebuje yitwa "Nimuze".

Ada Claudine ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ’Nkwiye kujyayo’, ’Iby’Imana ikora’, ’Data arihagije’, ’Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.

Kuri ubu akaba yasohoye indirimbo nshya yitwa "Nimuze". Ubwo yaganiraga na Paradise, Ada Claudine yagize ati: "Iyi ndirimbo yaje ubwo Ada nari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta (umwana wa kabiri) nyuma yuko nari maze imyaka umunani ntarakurikiza imfura yanjye".

Yakomeje ati: "Ubwo nari maze ukwezi kumwe mbonye umwana wa kabiri nateguye ibirori bikomeye. Ni muri ibyo birori iyi ndirimbo yanjemo aho nari nicaye mfata urupapuro n’ikaramu nandika ayo magambo nyashakira n’injyana, mvugana n’umucuranzi nuko ntangira kuyiririmba ubwo."

Yavuze ko iyi ndirimbo yaje kuyi recordinga mu gitaramo yakoze mu minsi mike nyuma yaho. Muri make ni indirimbo y’ishimwe. Avuga ku butumwa yashakaga gutambutsa yagize ati: "Iyo umuntu yishimye atumira inshuti kwifatanya nawe muri ibyo byishimo. Ni muri urwo rwego nahamagariraga abantu ku kuza".

Abajijwe icyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo, Ada Claudine yavuzeko afite ibitaramo 2 mbere yuko uyu mwaka urangira. Yavuze ko amatariki azayatangaza nyuma.

Ikindi, nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi zafatiwe hamwe nayo mu gitaramo cy’imbonankubone, azashyira hanze vuba cyane, akaba anateganya gukorana indirimbo n’amazina aremereye muri Gospel.

Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.

Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi.

Yaje gufasha amatsinda n’amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.

Ada Bisabo yakoranye Album ya mbere na Korali Beersheba yitwa "Uwagushaka yagusanga he", nyuma akora Album kabiri "Witinya" na "Data arihagije". Indirimbo ari gukora ari zimwe mu zikubiye kuri Album ya 3.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI MUZE" YA ADA BISABO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ada turamukunda bimwe bitavugwa. Imana ikomeze imwagure. Amen

Cyanditswe na: Kanyarwanda  »   Kuwa 26/02/2024 11:01