Iyo umukozi w’Imana akoze icyaha, agatakaza icyizere cy’abantu ndetse n’ubwubahwe mu murimo, hari inzira z’ingenzi ashobora kunyuramo kugira ngo yongere kugirirwa icyizere n’Imana ndetse n’abantu:
Umwami Manasseh ni umwe mu bami bayoboye i Buyuda akaba umuhungu wa Hezekiya uzwiho kuba yaratunganiraga Imana. Nyamara siko byagenze ku muhungu we Manasseh wimye ingoma y’ubwami amaze imyaka 12 avutse.
Uyu yakoze ibyangwa n’Uwiteka atangira kuraguza, kuroga, yubakira Baali na Ashera ibicaniro, agashikisha abapfumu n’abakonikoni, ndetse niwe wishe umuhanuzi Yesaya.
Ibi byatumye Imana imutanga mu maboko y’umwami wa Ashuli ajyanwa ari imbohe. Gusa nyuma yo kwisanga mu makuba, yaje kwicisha bugufi, arihana, asaba Imana imbabazi iramubabarira imusubiza ku Ngoma (2 Ngoma 33:1-13).
Mu gihe umukozi w’Imana yisanze mu byaha bishayishije nk’ibya Manasseh, dore icyo akwiriye gukora.
1. Kwihana by’ukuri imbere y’Imana
Ibyakozwe 3:19: “Nimwihane, muhindukire, kugira ngo ibyaha byanyu bisibanganywe.” Kwihana si amagambo gusa. Ni ukwicuza, kwemera ko wakoze icyaha, ugahagarika burundu icyo cyaha kandi ugahindura imitekerereze n’imyitwarire. Kwatura icyaha imbere y’Imana no gusaba imbabazi byimbitse ni intambwe ya mbere.
2. Kwemera amakosa no gusaba imbabazi abo wababaje
Niba icyaha cyakozwe cyarateje igikomere ku bantu, ni ingenzi cyane kubegera, ukavuga uti: “Narababaje, ndasaba imbabazi.” Ibi bigaragaza umutima wicishije bugufi kandi ukeneye gukira. Kwirinda kwisobanura no gushaka kwerekana ko nta kosa wakoze ni imbogamizi ku gukira no kongera kubakwa.
3. Kugira igihe cyo gutuza no gukira imbere
Nyuma yo kugwa, umukozi w’Imana akwiye gufata igihe cyo gutuza, kwigira ku byo yabayemo, no gukira imbere muri we. Ibi birimo gusenga cyane, gusoma Bibiliya, kuganira n’abajyanama b’abanyamwuka, no kuba kure y’imirimo ya rubanda igihe runaka. Nk’uko Dawidi yabisabaga muri Zaburi 51, ni ngombwa gusaba Imana kuvugurura umutima.
4. Kwemera gutozwa no kuyoborwa
Umuntu waguye agomba kwemera kuyoborwa n’abandi bafite ubunararibonye n’ubugingo buzima. Aba bashobora kumufasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka. Niba ari umukozi w’Imana mu rusengero, akwiye kujya mu biganiro n’abashumba be cyangwa abayobozi bamurera mu mwuka.
5. Kugaragaza impinduka zifatika n’imyitwarire mishya
Umuntu wiyubatse yongera kwerekana ko yahindutse binyuze mu bikorwa bye, ukuntu avuga, ukuntu yitwara, no mu byemezo bifite umutima w’Imana. Uko igihe kigenda, abantu batangira kubona ko atari amagambo gusa ahubwo ko yahindutse koko.
6. Kugira kwihangana no kudasaba kugarurwa vuba
Nta muntu wikwishyiriraho igihe cyo kugarurwa mu murimo w’Imana. Igihe Imana yahaye ni cyo gikwiye, kandi hari ubwo biba ngombwa kuba mu mwanya wo gutegereza igihe kirekire. 1 Petero 5:6: “Nimwicishe bugufi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”
7. Kwirinda kongera kugwa mu byaha byahise
Guhinduka nyako bivuze no guhunga ibishuko byagushoye mu cyaha mbere, ndetse no gushyiraho imipaka y’umwuka n’iy’umubiri.
Icyitonderwa: Guhabwa imbabazi n’Imana ntibisobanura guhabwa ako kanya inshingano. Hari igihe Imana ibabarira ako kanya, ariko kugarura icyizere n’icyubahiro bisaba igihe n’ikinyabupfura.
Umukozi w’Imana waguye ashobora kongera kwizerwa n’Imana ndetse n’abantu ariko binyuze mu nzira y’ukuri, kwicisha bugufi no kwihana byimbitse. Imana igira imbabazi nyinshi, abantu bashobora gusubira inyuma, ariko urukundo n’impuhwe by’Imana ntibiva ku muntu wahisemo kwisubiraho koko.