K’Okal w’imyaka 54 yaburiwe irengero ku wa Mbere tariki 1 Mutarama nyuma yo kugenda n’igare avuye mu itorero ry’abamisiyonari ba Consolata i Tucupita, mu Burasirazuba bwa Venezuela muri Leta ya Delta Amacuro.
K’Okal yavukiye muri Kenya, nyuma yo guhabwa ubupadiri mu 1997, yimukira muri Venezuwela ari naho yabonye ubwenegihugu. Josiah K’Okal, umumisiyonari wavukiye muri Kenya abapolisi bavuga ko ashobora kuba yariyahuye, nyuma y’uko aburiwe irengero ku ya 1 Mutarama.
Umuryango w’abasangwabutaka Warao urasaba iperereza hagamijwe gusobanura neza uko urupfu rutunguranye rwa Josiah K’Okal, umumisiyonari wavukiye muri Kenya. Umuryango w’abasangwabutaka bo muri Venezuwela wasabye ko hakorwa iperereza rikomeye kandi ryizewe ku rupfu rutunguranye rwa Josiah K’Okal.
Umurambo we wabonywe n’abaturage ba Boca de Guara, muri leta ituranye na Monagas umanitse ku giti nyuma y’umunsi umwe. Douglas Rico, ukuriye ikigo cy’igipolisi cy’iperereza mu gihugu cya Venezuela, yavuze ko urupfu rwa K’Okal rushobora kuba rwiyahuye, kubera ko ubuhamya bw’abo baziranye.
Umuryango w’abasangwabutaka Warao, K’Okal yari yarahaye umurimo we, basabye ko hakorwa iperereza rikomeye kandi ryizewe kugira ngo "basobanure neza uko yapfuye", nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohowe ku wa gatatu n’ikigo gishinzwe amakuru ku miryango ishinzwe ubutumwa bwa Pontifical (FIDES).
Nyuma y’uko umurambo wa Padiri Josiah ubonetse mu ishyamba ubuyobozi bwa Kiliziya bwasohoye itangazo ryo kwihanganisha inshuti ze nabo mu Muryango ndetse Baltazar Cardinal Porras arkiyeskopi wa Alkidiyosezi ya Caracas yavuze ko Kiliziya Gatolika ibuze umupadiri mwiza wari intangarugero.
Umurambo wa Padiri Josiah wajyanwe mu buruhukiro kugira ngo hakorwe iperereza ku cyamuteye urupfu rwe.
Source: TRT world