Mu bihe bishize hano mu mujyi wa Kigali hateraniye inama y’Abangirikani bitandukanije n’igice cyimitse ubutinganyi bamwe bumva ko bitabareba.
Amakuru aravuga ko i Nyamirambo hatangijwe urusengero rw’abatinganyi hakaba hari gutegurwa n’andi mahurwa azahuza abapasitori bazava imihanda yose y’igihugu bakazahuzwa no kuba bazubakirwa insengero z’ibitabashwa.
Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bigaragaza umutego batezwe, nibataba maso bazisanga ari abayoboke b’abatinganyi icyaha Imana yanga urunuka.
Mu mpera zu mwaka wa 2015 i Rubavu habereye inama y’abatinganyi basaga 250 batangaza ko bamaze kwigarurira umujyi wa Kigali, ko batangije ubukangurambaga bwo mu cyaro kandi bafashwa n’imiryango mpuzamahanga ikomoka i burayi, Aziya na Amerika.
Nyuma twabonye urubyiruko rujya ahabona rutangira kwerekana iyo mico mvamahanga y’ubutinganyi, none harategurwa n’abandi bakozi b’Imana bari gukusanywa ngo bazubakirwe insengero zigezweho zemewe na leta batitaye ku uzazubaka uwo ariwe.
Urebye neza usanga amatsinda y’abatinganyi yashoye akayabo mu kwandika Bibiliya kubera ihenze cyane atari buri wese wayigondera bashyira icapiro ryayo muri Koreya y’Amajyepfo ndetse bamaze gusohora ikoreshwa n’abatinganyi harimo ibice bimwe byakuwe mu isanzwe.
Bimwe mu byanditswe Byera byavanywe muri Bibiliya isanzwe bikaba bitari mu ikoreshwa n’abatinganyi ni Abalewi 20:13 n’urwandiko rw’Abaroma 1:26-27. Bakuyemo iyo mirongo kuko ibangamiye ibyo bita uburenganzira bwabo na cyane ko havugwamo ko utinga undi yicwa.
Amahugurwa y’abapasitori ateganywa mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, akazabera mu mujyi wa Kigali mu rusengero ruzwi, ibi ni ibigaragaza ko mu minsi iri imbere dushobora kubona izindi nsengero z’abatinganyi zibaye nyinshi niba urubyiruko rwaracengewe n’ubukangurambaga bw’abatinganyi. Dushobora kuzabona bari kubasezeranya mu nsengero mutakekaga.
Urugero rubishimangira, igihe abapasitori batumirwaga mu kwimika Umushumba i Rubavu (ntabwo tuvuga izina rye), bagatunguwe n’uwaturutse i bwotamasimbi wagombaga kwimika, maze bamwakiriye babona azanye n’umugabo mugenzi we ngo ni we mugore we. Abapasitori basohotse urusorongo hasigaramo ba nyiri ubwite.
Abakozi b’Imana bo mu Rwanda nibatareba neza bazisama basandaye mu gihe bazi ko abaturutse i mahanga, bakijijwe bose. Isi iri kuyoborwa n’imbaraga z’abatinganyi batifuza ko inyoko muntu yakororoka.
Haribazwa inyungu yaba ifitwe n’aba bakomoka ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Koreya y’Epfo mu kubakira abapasitori insengero zihenze ziri ku cyigero cyifuzwa mu gihe ubukene bumereye nabi abayoboke b’ayo matorero ashaka kwishyira mu kaga.
Umunyarwanda yaravuze ngo ugutegeye mu bukene arakubona. Satani ararwanisha intwaro y’ubukene ku buryo abayoboke badafite uko bakwiyubakira insengero, bazisanga bari mu maboko y’abimitse ubutinganyi.
Abashumba bakwiriye kumenya ko bazabazwa abo bayoboye, nibabajyana mu kaga babizi cyangwa ukutareba kure kwabo cyangwa nko kwirengagiza nk’iyi mbuzi ya Paradise.rw, bazabibazwa imbere y’Imana.
Turashimira abayobozi b’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda bitandukanije n’izo nkozi z’ibibi zimtse ubutinganyi - icyaha Imana yanga urunuka, bakanga inkunga zabo.
Ntibikwiye ko urubyiriko rwishora mucyaha cyubutinganyi kuko nicyaha Imana yanga urunu
ka
Ntibikwiye ko urubyiriko rwishora mucyaha cyubutinganyi kuko nicyaha Imana yanga urunu
ka
Uwiteka aberemaso itorerorye. Inama natanga,kubayoboye amatorero namadini, nibubakire isengero, abayobokebaryo. Kandi bamenyeko Inka ikamwa yariye, barebe mubayoboke abatishoboye babafashe. Nahubundi batabikoze, abatinganyi bakazabafasha bazisanga babatwaye, abayoboke
NB. Umukristo yibikire ijambo ry’Imana mumitima, kuko ndumva Bible zisazwe zishobora gutwikwa zigacibwa. Ariyamagambo yo muba Lewi,20:13,na Abaroma1:26-27 tukayabika kunkingi zimitima yacu. Ame