× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alufa na Omega bisobanura iki?

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alufa na Omega bisobanura iki?

Alufa na Omega ni amagambo avugwa muri Bibiliya inshuro irenze imwe kandi abenshi bazi ko asobanura intangiriro n’iherezo. Uko ni ukuri ariko mu bushakashatsi Paradise yakoze harimo byinshi byagufasha kurushaho kumenya icyo mu by’ukuri bisobanura.

Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki nk’uko mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi nyinshi cyane inyuguti ya mbere ari A; Omega yo ni inyuguti ya nyuma nk’uko n’ubusanzwe inyuguti Z ari iya nyuma mu ndimi nyinshi.

Mu gitabo k’Ibyahishuwe cyanditswe na Yohana umwe mu ntumwa 12 za Yesu, ni ho aya magambo Alufa na Omega aboneka inshuro irenze imwe. Uyu Yohana ni we wapfuye nyuma y’izindi ntumwa akaba yaranditse ibivugwamo ashaje cyane.

Ni ku kirwa cya Patimosi, ubwo yajyanwaga mu iyerekwa akerekwa ibigiye kuba mu Ijuru no mu isi, ahagana mu mwaka wa 96 nyuma ya Yesu, uyu mwaka akaba ari bwo ibivugwamo byarangije kwandikwa, ari na byo byaje kuba nka Omega cyangwa iherezo ry’ibitabo bya Bibiliya byanditswe.

Imana yagiye ikoresha amagambo Alufa na Omega, kuko yashakaga kugaragaza ko iyo itangiye ikintu nta cyayibuza kukirangiza.

Imana ikimara kurema Adamu na Eva, yababwiye impamvu yaremye isi n’abantu. Bibiliya ivuga ko yabahaye umugisha, ikabasaba kororoka bakuzura isi, bakayitegeka. Ibi wabisanga mu Itangiriro 1:28. Icyo gihe ni nkaho Imana yari ivuze ko ari “Alufa.”

Yari igaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi, bakabaho badapfa mu gihe bari kuba batariye ku rubuto rw’igiti cyabujijwe.

Abantu batangiye gupfa no guhura n’ibibazo, bituma Imana yohereza Yesu ngo abapfire bongere kugira ibyiringiro byo kubaho iteka. Ibyo nibiba abantu bakongera kubaho badapfa nk’uko byari kugenda iyo hatabaho icyaha cya Adamu na Eva, ni nkaho Imana izaba ivuze ko ari “Omega.”

Satani yashatse kuvuguruza Imana ngo ayereke ko itari Alufa na Omega ubwo yashukaga Eva. Kuba Imana yari ivuze ngo mubyare mwororoke mwuzure isi, ikababwira ko nibarya urubuto bazapfa, Satani yahise abashuka agira ngo bapfe, mu buryo bwo kureba ko yayivuguruza. Iyo abibasha, yari kuba ayibujije kuba Omega.

Imana na yo yaramuvuguruje itanga Yesu, kugira ngo amaraso ye akureho icyaha bityo abamwizeye bagakora ibyoa ashaka, bazabone ubuzima buhoraho, ubwo Adamu na Eva bari kugira iyo badakora icyaha. Ubwo Imana yari igaragaje ko ari Omega.

Kuba Alufa bivuze ko Imana isezeranya ibintu cyangwa ko itangira ibintu; Kuba Omega byo bikavuga ko isohoza amasezerano n’imgambi yayo kandi icyo yatangiye ikakirangiza. Ikiruta byose, kuba itararemwe kandi ikaba idapfa, bituma yitwa Uwiteka wahereye mu ntangiriro, akaba azakomeza kugeza no ku iherezo akiri wa wundi.

Nusoma igitabo k’Ibyahishuwe, uzabona ko ibivugwamo byagarukaga ku mateka y’abantu kuva mu ntangiriro, aho Satani witwa ya Nzoka ya kera yashukaga Eva, uko yakomeje kuyobya abantu n’ibindi (Alufa).

Uzanabonamo ibiba muri iki gihe, ibizabaho birimo uko ababi bazarimbuka n’uko abeza bazakizwa, bakongera kubaho nk’uko byari kugenda iyo Satani na we uzaba yarimbutse atabashuka (Omega).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.