× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AFRIKINGDOM-GC yateguye igiterane mpuzamahanga kigamije iterambere ry’Itorero mu buryo bw’Umwuka ndetse n’Umubiri

Category: Ministry  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

AFRIKINGDOM-GC yateguye igiterane mpuzamahanga kigamije iterambere ry'Itorero mu buryo bw'Umwuka ndetse n'Umubiri

Roho nzima mu mubiri muzima. Iyi mvugo ikunze gukoreshwa kenshi n’abakristo hagamijwe kwerekana ko umuntu wuzuye kandi wubakitse agomba kuba afite umubiri umeze neza, atekereza neza, yariye, abasha gukora kugira ngo yiteze imbere ndetse ateze imbere n’igihugu muri rusange.

Bene uyu muntu bizamworohera kumva no gusobanukirwa n’ibyanditswe byera. Ku rundi ruhande, umuntu ushonje, wabuze imyambaro, wabuze ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri y’abana,;

Wikopesheje muri Butiki enye, eshanu,.. akabura ubwishyu bitewe no kudakora, azarangwa n’ubwigunge, amaganya, ishyari, kwihishahisha, kwitwa ikibazo muri sosiyete….ndetse ntazabura no kwijujutira Imana.

Akenshi uzasanga bene uyu muntu ubukene bwe abushyira ku Mana, nyamara wareba neza ugasanga ni ingaruka z’ubunebwe bw’igihe kirekire, yabonye amahirwe yo kwiga ntiyakwiga, yabonye akazi arakanga ngo ntiyahembwa macye,..etc.

Nyamara umwanditsi w’igitabo cy’Imigani 24:34 yabwiye bene uyu muntu ati "Uko niko ubukene buzagufata nk’umwambuzi, n’ubutindi bukakubera nk’ingabo".

Africa Kingdom Transformation Global Convention (AFRIKINGDOM-GC) igisubizo ku iterambere mu buryo bw’Umwuka no mu Mubiri, ni ihuriro ry’abanyafurika bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’abari mu yindi migabane bafite icyerekezo kimwe cyo kubaka itorero mu buryo bwuzuye (Mu buryo bw’umubiri ndetse n’ubwo mu mwuka ndetse n’ubugingo).

Uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ariko ukaba ukorera mu bihugu bya Afurika harimo u Rwanda, Egypte, Nigeria, South Africa ndetse n’ibindi.

Zimwe mu ntego z’uyu muryango harimo gukangurira no gufasha ibihugu by’Afurika kubaka itorero mu buryo bwuzuye, gufasha Afurika gukira ibikomere byo mu buryo bw’Umwuka ndetse no gufasha abanyafurika kubana neza.

Uyu mwaka wa 2023, Africa Kingdom Transformation Global Convention (AFRIKINGDOM-GC 2023) yateguye igiterane kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 26/07/2023. Abazitabira iki giterane bazaturuka mu Rwanda, Kenya, Kameruni, Zambiya, Nijeriya, Misiri, Afurika y’Epfo n’Ubwami bwa Eswatini.

Ese Kwakira iki giterane ni izihe nyungu bizasigira igihugu cy’u Rwanda ndetse n’itorero muri rusange?

Iki giterane kizitabirwa n’abanyafurika bari hagati ya 100-250 baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri aba bazitabira iki giterane hakaba harimo impuguke mu bukungu, mu bucyerarugendo, mu bucuruzi, mu burezi, mu buhinzi ndetse no mu bisata bitandukanye.

Uyu mwaka iki giterane kikaba kizabera mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo abanyafurika babashe kwigira ku gihugu cy’u Rwanda nk’igihugu kimaze kwiyubaka kikanagera ku iterambere mu bisata bitandukanye.

Dore inyungu ku bazitabira iki giterane:

Abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’abahagarariye inzego za leta bahagarariwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ni bamwe mu bazitabira iki giterane cyateguwe ku bufatanye n’itorero rya Life Givers Christian Center.

Iki giterane ni umwanya mwiza w’abazakitabira aho bazabasha guhura n’impuguke muri sectors zitandukanye zaturutse mu bihugu bitandukanye by’isi. Ni umwanya mwiza wo kurahura ubumenyi kuri izi mpuguke zageze ku iterambere mu buryo bw’umwuka ndetse n’iry’umubiri.

Ni umwanya mwiza ku bayobozi b’amatorero wo kwiga uko bakwigisha abakristo ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa bifatika nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 20/07/2023.

Ni ikiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe kandi kiyoborwa na Apostle Dr Celestin Ngirabakunzi akaba ari nawe muyobozi w’igiterane AFRIKINGDOM-GC.

Abandi bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru ni Pastor Nicholas Tugume wa Christ Mission in Rwanda; Mr Wagih Gamal Kamel Hanna umunya Egypte uhagarariye World Federation of Tourist Guides Association; na Bishop Jolly N Murenzi wa Life Givers Christian Center.

Iki giterane kigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi biba buri mwaka

1.AFRIKONFE: Ni inama Iteganyijwe le 24/07/2023, ikaba iziga uburyo itorero ryo muri Africa ryatera imbere mu buryo bw’umwuka n’imyumvire no kuganira ku buryo Afurika yakira ibikomere byo mu mwuka yagihe ihura nabyo mu bihe bitandukanye.

2. (AFRISUMM): Ni inama iteganyijwe kuwa 25/07/2023, ikaba iziga ku iterambere ry’ubukungu aho abakristo bakora mu bisata by’ubukungu, ubucuruzi, ubukerarugendo bazigira hamwe uburyo umukristo yakora ibikorwa by’ubukungu ariko akabikora akorera Imana.

Ku itariki 26/07/2023 ni umunsi wo gusura u Rwanda aho abanyamahanga batandukanye bazasura igihugu cy’u Rwanda no kumenya ibikorwa by’Ubucuruzi, Ubukorikori ndetse n’ubukerarugendo bihakorerwa. Ni umunsi wo kumurikira igihugu cy’u Rwanda abanyamahanga.

Iki giterane kitezweho umusaruro uremereye mu iterambere ryo mu mwuka ndetse no mu mubiri. Hari abantu batazi kubyaza umusaruro imbaraga bafite kugira ngo bagure ubwami bw’Imana, Uyu azaba ari umwanya mwiza wo guhura n’abigisha bafite amazina aremereye mu iterambere no muri politike kandi bakaba abavugabutumwa n’Abapasiteri bakomeye.

Mu bakozi b’Imana bazitabira iki giterane, harimo Hon Rev Dr Kenneth Rasalabe Joseph Meshoe ukomoka muri Afrika y’Epfo, Dr Zanele Sonto Dlamini wo mu Bwami bwa Eswatini, Hon Amb Prof Charles Charles Murigande ukomoka mu Rwanda ndetse n’abandi.

Iki giterane kizabera muri Sainte Famille, abahagarariye amadini, Ba rwiyemezamirimo ndetse n’itangazamakuru, bose bakaba bararitswe.

Hasobanuwe byinshi ku giterane gikomeye kigiye kubera mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Turahabaye

Cyanditswe na: mugabo Issa  »   Kuwa 22/07/2023 19:15