× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isabukuru za baringa zageze no mu nsengero! Amakosa 5 Imana izahanira abakobwa b’i Nyarugenge

Category: Ministry  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Isabukuru za baringa zageze no mu nsengero! Amakosa 5 Imana izahanira abakobwa b'i Nyarugenge

Mu gitabo cy’Imigani 1:10 hagira hati: "Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere".

Mu minsi yashize ubwo nari nibereye mu kirambi (Abo hambere mwiyumvire hagati y’iziko n’urutara) mu gihe ab’ubu basi mwiyumvire iwabo n’ingaramakirambi. Umwe mu bakobwa tuziranye yaranyandikiye ati: "Papa, uzi ko mfite birthday"? Nizere ko nk’umwana wabyaje ubutumwa bwiza hari impano wanteguriye!"

Ubwo nahise ntangarira Imana nibaza ukuntu umuntu avuka inshuro 2 mu mwaka dore ko hari hashize amezi nk’abiri mbonye umwe mu bana biganye yapositinze amafoto meza, nyamukobwa yasizwe irangi mu maso nka Yezebeli bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Gusa nanze kumukoza isoni cyangwa se kubamuteza nk’uko Yozefu yafashe umwanzuro wo kubenga Mariya rwihishwa, nkanda akanyenyeri mpesha umugisha uwo munsi mbonekarimwe wa baringa. Gusa ndenzaho nti: "Basi urakoze kunyibutsa, gusa nakekaga ko yabaye mu kwa gatandatu!" Undi ati: "Oya" iriya yari iyo kwizihiza amezi 2 menyanye na Boyfriend wanjye!!!" Ahaaa

Nahise ntekereza nti: "ubanza imyaka y’ubukure itumye nibeshya! Ubwo nahise nandikira wa mukobwa wapositinze uyu, mubaza itariki y’amavuko wa mwali utagira umwaga, ansubiza tariki ya 21/06 nsanga birahura neza n’iby’iyumviro byanjye! Mubajije ukuntu yongeye kuvuka tariki 21/10 araseka ati: "Mzee wowe ubanza utaramenya amayeri y’i Nyarugenge!

Yunzemo ati: "Ibi ni amayeri bamwe mu bakobwa basigaranye yo kwishakamo ibisubizo!!!" Nahise mubaza nti "Ese ubu uyu mushinga uzaramba??" Aransubiza ati: "Icecekere, iby’ejo bibara ab’ejo"! Nahise ninumira mfata icupa ry’amazi ndanywa maze birashira!

Ibi byatumye Paradise ifata umwanzuro wo gukusanya amakosa atanu Imana izahanira abakobwa b’i Nyarugenge (Twirinze kuvuga ibyaha kuko tudafite mu nshingano zacu ubugenzacyaha). Gusa uwo nkunda namubwira nti: "Irinde uhunge ibyo"!. Ubwo kandi ikosa rya 1 twarisoje! Twikomereze ku ikosa rya 2.

2: Gukoresha amafoto atari ayabo ku mbuga nkoranyambaga

Mu minsi ishize mperutse kuganira n’umwe mu bakobwa twahuriye kuri Facebook. Gusa natewe agahinda n’ikiganiro twagiranye! Yagize ati: "Abakobwa bakoresha amafoto atari ayabo ku mbuga nkoranyambaga nibashake bitonde!" Yakomeje agira ati: "Mu minsi ishize naje kumenyana n’umusore mwiza binyuze kuri Facebook, ubwo twandikiranaga nakunze imvugo ye ndetse n’igihagararo cye!!"

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ubwiza bw’umusore yahisemo gukoresha amafoto arimo ibirungo (abakunzi ba Snapchat aho muri ndabasuhuje mugubwe neza). Aya mafoto yaje kwishimirwa n’uyu musore bituma amusaba ko bahura bagakundana baziranye ndetse bari banatangiye gupanga umushinga wo kubana.

Ngo hari ku Cyumweru ku itariki ntibuka neza. Aba bombi bemeranye guhurira i Muhanga muri Gare (ubwo se uwaporofitira mu kavuyo nkisuhuriza abatuye mu ruhina, mu ruvumera, I Gahogo, za Nyabisindu, Kamazuru, Gihuma, Kabgayi kwa Gahima Gaspard Super Stars mu bishyimbo, Shyogwe, Mu Isemineri nto mu bihaza, kuri Eteka mu bakanishi no hirya mu nyoni).. Aba bose bakunda Paradise nk’inka 1 y’ubugondo!!

Ntabatindiye aba bombi bari bemeranyijwe guhurira muri Gare ya Muhanga ubundi bagakodesha Hotel bahuriramo bakaganira ku cyerecyezo cy’ubuzima bwabo. Ibi siko byaje kugenda kuko umusore akibona umukobwa yakubiswe n’inkuba afatwa n’impumpu arakumbagara nka wa munyamerwe!!

Mu gihe nyamukobwa yifataga nka cya gikombe cy’i Burayi kiraza abagabo amajoro, umusore yafashe ijambo ati: "Mugenzi wanjye ndagushimira ko wigiriye icyizere ukaza guhura nanjye"! Gusa ariko si wowe dufitanye gahunda, uwo tuyifitanye buriya araza! Yafashe telefone amwereka amafoto.

Umusore yahise akora mu mufuka amuhereza inoti y’amafaranga 500 amuha na bombo yo ku gati! Mu gihe umukobwa yageragezaha kwisobanura dore ko bene aba akenshi baba ari inshyanutsi, nyamusore ati Nooo..Genda! Nyamukobwa yahise afata inzira arataha, undi agumana impano yari yamuzaniye!! Ngiyi ingaruka y’ubugome!

3.Gukoresha ibibuno by’ibikorano!!

Uwavuga iby’iyi minsi ubanza yabara ay’inzuki!! Mu kiganiro Paradise iherutse kuginira n’umwe mu baramyi beza b’abakobwa batanga icyizere, yavuze ko kimwe mu bibazo bizazahaza u Rwanda mu myaka izaza ari ikibazo cy’abakobwa basigaye bishyiraho ibibuno by’ibimadikano!

Yatanze urugero rw’urugo rumaze iminsi ruhirimye bitewe n’umusore wamukunze amukundiye ikibuno cye cyiza bagakora ubukwe. Nyuma yo kugeza uwo mwana mu rugo dorek o bakoze ubukwe bw’akataraboneka, umusore yatunguwe no kubona umukobwa yarabanje kwikuraho amapingu y’ipamba na matora ku matako!

Umusore yaguye mu kantu nyuma yo gusanga ko icyo yamukundiye atari cyo yamusanganye. Aba bombi baje gutandukana nabi nka Victor Osimhen na Napoli, kuri ubu buri wese ni umukandida wigenga, nawe ushatse wakwigeragereza amahirwe.

Nyamara mu Ibyahishuwe 22:15 haranditswe ngo! "Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora."

4.Gusarura aho batabibye!!!

Muri iyi minsi benshi mu basore bakomeje kurira ayo kwarika, ndetse bamwe ntibatinya kukwereka ko nta mukobwa wo kwizerwa wabona! Gusa bakirengagiza ko umukobwa aba umwe agatumisha bose!

Kimwe mu bikomeje guhangayikisha abasore ni abakobwa usanga babeshya umuhisi n’umugenzi urukundo hagamijwe gukomeza gusarura aho batabibye nka wa munyamwaga uboneka muri Matayo 25:24 ahagira “N’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye!".

Dore rero uko agakino gakinwa

Bamwe mu bakobwa ntibagitinya kwemerera Urukundo abasore bari hagati ya 5 n’icumi! Dore uko benshi babigenza!! Umukobwa yemerera abasore benshi urukundo agamije kugira icyo akuraho buri wese (aha harumvikana gukura ibyinyo), bene aba bakobwa ngo akenshi usanga bakunda kwikundanira n’abasore biganjemo ababa hanze y’u Rwanda cyangwa se badatuye ahantu hamwe hagamijwe guhisha amakuru.

Ibi rero bituma aba bakobwa bigwizaho ubutunzi buturuka mu matike ahanitse baka abakunzi babo hagamijwe kubasura rimwe na rimwe ntibaze nyamara bamaze guhabwa ibya mirenge, mu mpano bahabwa n’aba basore ndetse n’abagabo, mu bihembo bahabwa kubwo kubashimisha mu gihe cyo guhura bagahuza n’amashimwe bagenerwa (wagira ngo basimbuye Imana, cyane cyane muri ibi bihe by’inkubiri mu nsengero).

Ibi rero biba bivuze ko umukobwa ukundana n’abasore barenze umwe ahabwa amafaranga na buri musore. Mu byo akura kuri aba basore harimo abamwishyurira inzu, abamwambika, abamusohokana, abamugenera amafaranga yo kurya mu kwezi, etc..

Hano uzasanga hari umukobwa utagira akazi wiguriye inzu y’agatangaza i Kigali, ufite imodoka itikoraho, wambara neza ukagira ngo ni umwuzukuruza w’Umwamikazi Cleopatra wateranyije Abami b’ibihugu 2. Gusa bene ibi hari ubwo bigira ingaruka ba basore bamenyana buri wese agahitamo kugenda bucece uwa Kavuna.

5.Gutegura umushinga wa Gatanya mbere yo gukora ubukwe!!

Bamwe mu bakobwa bakomeje gushinjwa gutegura umushinga wa gatanya, bagategura ubukwe nta rukundo batagamije kubaka ahubwo bagamije kugabana imitungo n’umusore wiyushye akuya akishakamo ibisubizo. Mu minsi ishize, umwe mu bakobwa aherutse kuduha amakuru ya mugenzi we biganye watandukanye n’umugabo bamaranye iminsi 2 basezeranye imbere y’Imana.

Uti byagenze gute? Umusore yamenyanye n’inkumi bahuriye mu birori. Bitewe n’ikimero cy’umukobwa n’ubutunzi aba baje kwemeranya gukundana. Gusa ariko uyu mukobwa nta rukundo yari afitiye uyu musore dore ko nta gahunda yo kubaka urugo yari afite. Aba bombi baje kwemeranya kubana akaramata, nyamara umukobwa yishakiraga kongera ubutunzi mu bindi. Ntibyasabye igihe hagendewe kuri ’Pressure’ y’umukobwa aba basezerana mu murenge ndetse bakomereza isezerano mu nzu y’Imana.

Ku wa Kabiri ni ukuvuga iminsi 2 nyuma y’ubukwe uyu muryango wakiriye abashyitsi barimo n’umu Ex wa nyamukobwa bari bapanze agakino! Ubwo bamwe mu bashyitsi basezeraga, nyamugabo yasabye akarabo ke guherekeza abashyitsi agasigarana n’umugabo mugenzi we undi arabyanga ahubwo amusaba ko ari we wabaherekeza agasigarana n’uwo musore dore ko bari baziranye!

Umugabo yumvise nta kibazo. Murabyumva namwe abageni ntibarenga irembo!! Umugabo mu kugaruka iwe yaje gusanga urugamba rugeze mu mahina aba bombi wagira ngo nibo bakoze ubukwe! Kurwana byaramunaniye ahitamo kwaka Gatanya, aba bombi bagera ku nzozi zabo zo gusarura aho batabibye batavunitse!

Baje kugabana imitungo nyamukobwa ajya kubana na wa musore babana mu nzu batubatse!! Gusa ntibyaje kubahira kuko aho mperukira amakuru yabo umwe yararaga mu cyumba kireba mu Migina undi aryama mu kureba i Kanombe! (Only the legends knows! Abadaheruka kuri stade Amahoro ntimundenganye! Ngiyi ingaruka y’ubugome!

Mu gusoza, nka Paradise ntitwashatse kwibasira ba nyampinga b’u Rwanda dore ko hari n’abasore bakora ibisa n’ibi!! Gusa bitewe n’uko uyu mwambaro w’icyasha utuma hari abasore bahisemo kwanga gushaka uwa Karemera bitewe n’ibi bikomere, twatangaga inama ku bahisemo kugana iyi nzira y’igihogere!!!!

Ikibazo gikomeye!! Usanga ibi byavuzwe haruguru no munzu y’Imana byarahageze dore ko usanga hari abaririmbyi baririmba mu makorali akomeye bakomeje kunugwanugwaho amabuno y’amatsindirano.

Niyo mpamvu muri Bibiliya muri 1 Petero 4:17 hagaragaza ko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?

Imana idufashe!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.