× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Abahamya ba Yehova batarya ku mugati ngo banywe no kuri divayi bikoreshwa mu kwibuka Yesu

Category: Ministry  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu Abahamya ba Yehova batarya ku mugati ngo banywe no kuri divayi bikoreshwa mu kwibuka Yesu

Umunsi mukuru w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu wizihizwa n’Abahamya ba Yehova buri mwaka, ubamo umuhango wo gutambagiza umugati na divayi, ariko buri wese mu bitabiriye aba yemerewe gukoraho gusa ntakuryaho. Abaryaho ni bake, abandi bo bakoza ibyo bigereranyo mu biganza. Kubera iki?

Yesu agiye gupfa, yafashe umugati udasembuye awugabanya intumwa ze 12. Igikombe cyari kirimo divayi na cyo yarakibahaye basomaho, maze abasaba kuzahora bibuka uwo munsi.

Igitangaje ni uko mu Bahamya ba Yehova, nubwo bibuka uyu munsi buri mwaka, abitabiriye ntibarya cyangwa ngo banywe kuri ibyo bigereranyo (ni ukuvuga divayi igereranya amaraso ya Yesu yagombaga kumenwa, n’umugati ugereranya umubiri wa Yesu watanzwe ku bw’abantu).

Abahamya ba Yehova babisobanura bifashishije ibi bitekerezo bashingira kuri Bibiliya:
“Igihe Yesu yatangizaga uwo muhango, yakoresheje umugati udasembuye na divayi itukura byari byasigaye ku ifunguro rya Pasika (Matayo 26:26-28). Natwe turamwigana tugakoresha umugati utarimo umusemburo cyangwa ibindi birungo hamwe na divayi itukura.

Ntidukoresha umutobe w’imizabibu, divayi yongewemo isukari, ibituma isharira cyangwa igira indi mpumuro.” Bakomeje bagira bati: “Hari amadini akoresha umugati usembuye.

Icyakora, Bibiliya ikunze gukoresha ijambo umusemburo ishaka kuvuga icyaha cyangwa kononekara (Luka 12:1; 1 Abakorinto 5:6-8; Abagalatiya 5:7-9). Ubwo rero, umugati utarimo umusemburo cyangwa ibindi bintu ni wo ukwiriye kugereranya umubiri wa Kristo utagira icyaha (1 Petero 2:22).”

Iyo Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, abantu bake gusa ni bo barya ku mugati bakanywa no kuri divayi. Kubera iki? Ni ba nde barya ku mugati bakanywa no kuri divayi? Abahamya ba Yehova basubiza icyo kibazo muri aya magambo:

“Amaraso ya Yesu yamenwe yatangije “isezerano rishya” ryasimbuye isezerano Yehova yari yaragiranye n’ishyanga rya kera rya Isirayeli (Abaheburayo 8:10-13). Abari muri iryo sezerano rishya ni bo barya ku mugati bakanywa no kuri divayi. Abo si Abakristo bose, ahubwo ni Abakristo ‘bahamagawe’ n’Imana mu buryo bwihariye (Abaheburayo 9:15; Luka 22:20). Abo ni bo bazategekana na Kristo kandi Bibiliya ivuga ko abantu 144.000 gusa ari bo batoranyijwe.—Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3.”

Bakomeza bagira bati: “Uretse uwo “mukumbi muto” w’abazategekana na Kristo, abandi benshi muri twe bafite ibyiringiro byo kuba mu ‘mbaga y’abantu benshi’ bazabaho iteka hano ku isi (Luka 12:32; Ibyahishuwe 7:9, 10).

Nubwo abenshi muri twe bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso, bifatanya n’abazategekana na Yesu bakagaragaza ko bashimira Imana, kubera igitambo cy’incungu Yesu yadutangiye.—1 Yohana 2:2.”
Muri uyu mwaka wa 2024, bafite Urwibutso ku wa 24 Werurwe.

Mu kwibuka Urupfu rwa Yesu, Abahamya ba Yehova bose ntibarya cyangwa ngo banywe ku bigereranyo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.