Korali Horebu ni korali ikorera umurimo w’lmana muri ADEPR Paroisse ya Kimihurura, itorero rya Kimihurura.
Kuri uyu 23 Kamena 2024 ni bwo korali Horeb ya Kimihurura yashyize hanze indirimbo bise"Mbega urukundo ". Ni indirimbo nziza cyane ikaba ije nyuma y’iyo baherutse gushyira hanze bise "Uwavuga Yesu". lzi ndirimbo zombi za korali Horeb zikozwe mu buryo bwa Live Recording.
"Mbega urukundo" ni indirimbo nziza cyane ifite amagambo meza aho ikubiye mu magambo ari muri Bibiliya muri Yohana 3: 16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi wa Korali Horebu, Batamuliza Consolée, yatangaje ko indirimbo zose bakora intego nyamukuru baba bafite ari ukuvuga ubutumwa bwiza ngo ababwumva bave mu byaha bakizwe.
Aho agira aati “Intumbero yacu ni ukwampamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo abantu bave mu byaha no guhindurira abantu kuri Kristo Yesu, guhumuriza abababaye no gukumbuza abantu Ijuru..”
Korali Horebu Yashinzwe mu mwaka 1988 aho imaze gukora indirimbo 26 z’amajwi muri zo izisaga 10 zikaba ziri gutunganywa ngo hasohoke amashusho yazo. Iyi Korali Kandi igizwe n’abaririmbyi 106. Zimwe mundirimbo z’amashusho zimaze kujya hanze twasangamo nk’indirimbo bise "HALELUYA","HARI UMUNSI","UWAVUGA YESU".