× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’igihe kitari gito adashyira hanze indirimbo, Daniel Svensson azanye indirimbo yise "Ubuhungiro" - VIDEO

Category: Artists  »  June 2023 »  Nelson Mucyo

Nyuma y'igihe kitari gito adashyira hanze indirimbo, Daniel Svensson azanye indirimbo yise "Ubuhungiro" - VIDEO

Ashyira hanze iyi ndirimbo, Daniel Svensson yabwiye Paradise.rw ko nubwo yari amaze igihe adashira ahagaragara indirimbo, ariko kuramya no guhimbaza byo ni ubuzima bwe ndetse ni ibintu akunda cyane.

Yagize ati "Yego hari haciyeho igihe ntashyira hanze indirimbo ariko kuramya no guhimbaza ntaho bihurira no gusohora ibihangano kuko kuri njye nabigize ubuzima bwanjye"

Daniel yahuriye mu ndirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Simon Kabera, Aimé Uwimana, Patient Bizizimana, akaba ari indirimbo bise "Warakoze", ndetse yanashyize hanze izo yaririmbye wenyine.

Abatamuzi, Daniel ni umuramyi mwiza akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo kuko amakorali azwi muri ADEPR n’abahanzi bamwe na bamwe yabandikiye indirimbo.

Mu buzima busanzwe akaba akora mu mwuga w’Itangazamakuru aho ku cyumweru mu gitondo ahurira na Justin Bellis mu kiganiro kizwi nka Gospel Talent show - Flash FM ndetse akaba ayobora n’ibiganiro kuri IMPUMURO TV ikorera kuri murandasi.

Iyi ndirimbo "Ubuhungiro" ni indirimbo nshya ashyize hanze. Daniel avuga ko ahagurukanye imbaraga zidasubira inyuma kandi akaba yizeye ko Imana izamugirira neza.

Daniel Svensson agarukanye imbaraga mu muziki

Ba uwa mbere kureba Video ya "Ubuhungiro" ya Daniel Svensson kuri Daniel Svensson Official

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.