Ashyira hanze iyi ndirimbo, Daniel Svensson yabwiye Paradise.rw ko nubwo yari amaze igihe adashira ahagaragara indirimbo, ariko kuramya no guhimbaza byo ni ubuzima bwe ndetse ni ibintu akunda cyane.
Yagize ati "Yego hari haciyeho igihe ntashyira hanze indirimbo ariko kuramya no guhimbaza ntaho bihurira no gusohora ibihangano kuko kuri njye nabigize ubuzima bwanjye"
Daniel yahuriye mu ndirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Simon Kabera, Aimé Uwimana, Patient Bizizimana, akaba ari indirimbo bise "Warakoze", ndetse yanashyize hanze izo yaririmbye wenyine.
Abatamuzi, Daniel ni umuramyi mwiza akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo kuko amakorali azwi muri ADEPR n’abahanzi bamwe na bamwe yabandikiye indirimbo.
Mu buzima busanzwe akaba akora mu mwuga w’Itangazamakuru aho ku cyumweru mu gitondo ahurira na Justin Bellis mu kiganiro kizwi nka Gospel Talent show - Flash FM ndetse akaba ayobora n’ibiganiro kuri IMPUMURO TV ikorera kuri murandasi.
Iyi ndirimbo "Ubuhungiro" ni indirimbo nshya ashyize hanze. Daniel avuga ko ahagurukanye imbaraga zidasubira inyuma kandi akaba yizeye ko Imana izamugirira neza.
Daniel Svensson agarukanye imbaraga mu muziki
Ba uwa mbere kureba Video ya "Ubuhungiro" ya Daniel Svensson kuri Daniel Svensson Official