Nyuma y’inkuru twabagejejeho ejo y’igitekerezo cy’umunyamakuru ubabazwa no kuba ibigo by’ubucuruzi bidakoresha abahanzi ba Gospel mu kwamamaza, umusomyi wacu yatanze andi makuru ari buryohere cyane abakunda umuziki wa Gospel.
Munezero Willy yaciye ahatangirwa ibitekerezo munsi y’inkuru ya Paradise.rw ifite umutwe w’amagambo ugira uti "Abahanzi ba Gospel baratereranywe, bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza - Peace Nicodeme", maze atanga igitekerezo cye.
Yabanje gushimira cyane Paradise.rw ku nkuru isesenguye, avuga ko nawe amaze iminsi abyibazaho. Yahishuye ko abafite kompanyi zikomeye bakunda kugwa mu mutego wo gushukwa na "Views" z’ibihangano by’abahanzi ba Secula, kandi nyamara baba baziguze, ibintu bidashobora gukorwa n’abaramyi kuko hari ababifata nk’icyaha.
Igitekerezo cy’umusomyi wacu wavuze ko yitwa Munezero Willy
"Paradise.rw ndabashimiye cyane ku nkuru z’ubusesenguzi. Iyi nkuru rwose iranshimishije kuko ibi bintu maze iminsi nanjye mbitekerezaho cyane. Ubundi hari ikintu gishuka abahagarariye ama companies. Izi views z’ingurano ntizakabaye igipimo cyerekana popularity y’umuntu.
Hari ukuntu abahanzi ba Secular bajya bagura views na comments na sub’s muri channel zabo noneho hategurwa igikorwa runaka cyo gutanga ubutumwa ugasaga ugiteguye mu guhitamo uwo bazakorana agendeye muri ibyo, nyamara hari aba gospels babifata nk’icyaha.
Urugero, Dominic Ashimwe ntashobora kugura ibyo bya Views ntibishoboka, muzasure imbuga nkoranyambaga ze akoresha muzasanga igikundiro cye gihabanye n’uburyo akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa nategura igitaramo abantu babure aho bicara.
Nonese nigute umuntu agira 5m subs kandi mu Rwanda abakoresha social media batarenze 1m kubera ko umubare munini ari Abana? Yakoresha igitaramo ntabone abantu 2k? Ngirango abibuka Ama G the black, nyakwigendera Jay Polly, ibyo bihombo babiguyemo kenshi.
Amakuru mfite, impamvu abahanzi ba secular batagikunze gutegura igitaramo ni ugutinya kugwa mu bihombo kuko babonye ko abantu benshi basigaye bikundira gospel kuko secular ikundwa cyane n’abana b’abanyeshuri batagira amafaranga.
Gusa amakuru mfite ni uko nyuma ya launch ya Mbonyi na ba ’Vestine na Dorcas’ hari abantu benshi biyemeje gukura amafaranga yabo muri secular bakayashyira muri Gospel".
Twabibutsa ko Israel Mbonyi na Vestine & Dorcas bahuriye ku kuba barakoze ibitaramo by’amateka mu 2022, ibintu byerekanye ishusho nziza y’umuziki wa Gospel ndetse hari koko abahamije ko Umuziki wa Gospel wamaze kwigaranzura uwa Secular mu gukundwa cyane.
Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyabaye tariki 24 Ukuboza 2022 kitabirwa bikomeye n’abarimo ibyamamare banateye inkunga y’amafaranga atari macye aba baririmbyi. Cyabereye muri Camp Kigali kitabirwa n’abantu ibihumbi, kandi ni cyo gitaramo cya mbere bari bakoze.
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022 kibera muri BK Arena. Uyu musore yanditse amateka yo kuzuza iyi nyubako yari yarabuze umuhanzi n’umwe uyuzuza yaba ba Burna Boy, The Ben na Bruce Melody. Ni igitaramo kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10, bituma umuziki wa Gospel ukurirwa ingofero.
Ugendeye kuri ibyo, birashoboko ko ibitangazwa n’umukunzi wacu, Willy Munezero, by’uko abaherwe n’abayobora ibigo bikomeye bagiye gukura amafaranga yabo muri secular bakayishyira muri gospel, byaba ari ukuri.
Biramutse bibaye, vuba twatangira kubona nka ba Vestine na Doracs ari ba Brand Ambassador ba MTN, Israel Mbonyi akaba nka Brand Ambassador wa RwandAir, James na Daniella bakaba ba Brand Ambassador ba BK, Theo Bosebabireba akaba yakwamamaza nka Coca Cola, ....
INKURU BIFITANYE ISONO: Abahanzi ba Gospel baratereranywe, bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza - Peace Nicodeme