Ni muri Nyagatare, ahubatse ishuri rya Kaminuza. Aba Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi basengera mu rusengero rwa Nyagatare University SDA Church, ni ukuvuga ko ari urwa Kaminuza ya Nyagatare.
Muri izi mpera z’icyumweru, kuva ku wa Gatanu ku itariki ya mbere kugera ku Cyumweru ku itariki ya gatatu Ukuboza uyu mwaka, bazaba bari mu gitaramo cy’Ubutabazi.
Iki gitaramo cyateguwe n’ubundi n’abari mu Kiciro cy’Ubutabazi kiba muri buri torero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku isi hose. Aba bitwa Ikiciro cy’Umusamariya mwiza cyangwa Dorcas.
Nk’uko bimenyerewe mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ku wa Gatandatu ni umunsi baziririzaho Isabato. Kuri uwo munsi buri cyumweru, bajya gusengera mu rusengero kandi nk’uko bisanzwe mu yandi madini n’amatorero atandukanye, bagira igikorwa cyo gutanga amaturo.
Mu kiganiro Paradise.rw twagiranye na Hagenimana Egide, umwe mu Bakristo bahasengera, yatubwiye ko ayo maturo akusanywa agafasha itorero mu byo rikeneye.
Igitandukanye n’ibyo, ni uko buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi gushya kuba gutangiye, amaturo atangwa uwo munsi adakoreshwa mu bikorwa by’itorero, ahubwo akoreshwa mu gikorwa cy’ubutabazi.
Iki gitaramo cyateguwe n’Umusamariya mwiza gifite intego igira iti:“Uzasiga nkuru ki?” Bihuje n’ibivugwa mu gitabo cya Matayo 25: 21 hagira hati:“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’”
Nk’uko Hagenimana Egide yabitangarije Paradise, mu butabazi bazakora harimo gufata imisanzu (amafaranga atangwa ku Isabato ya mbere y’ukwezi) yose bakayifashisha bafasha abababaye.
Muri bo harimo abarwayi mu bitaro, abahuye n’ibibazo, ibiza cyangwa kwibwa, abafunzwe n’abafite ibindi bakennye. Ni muri urwo rwego iki gitaramo bakise icy’ubutabazi kuko kizatabara abababaye.
Bazatangira ku wa Gatanu nimugoroba, bataramirwe na korari zabo eshatu ari zo Héritier du Ciel Family Choir, Glorious Family Choir na Peace Voice Family Choir.
Bazakomeza ku munsi w’Isabato ubwo hazaba hatumiwe korari Abahamya ba Yesu izaba yaturutse mu mujyi wa Kigali mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rya Kabeza. Ku Cyumweru mu gitondo ni bwo kizarangira, hakaba no gufasha abazaba batoranyijwe.
Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi basengera mu rusengero rwa Nyagatare University SDA Church bateguye igiterane gikomeye