× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyabihu murahiriwe! Korali La source igiye gutaramira mu karere ka Nyabihu

Category: Choirs  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nyabihu murahiriwe! Korali La source igiye gutaramira mu karere ka Nyabihu

Korali La Source ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu muri ADEPR Rubavu/Mbugangari, igiye gutaramira mu karere ka Nyabihu.

Korali La source ifite ivugabutumwa mu karere ka Nyabihu kuri ADEPR Rega, kuri 16 Kamena 2024 akaba ni bwo bazajya gutaramirayo. lyi korali igiye kujya Nyabihu nyuma y’ivugabutumwa rikomeye baherutsemo mujyi wa Kigali kuri ADEPR Kimisagara (Kove).

Korali La Source yashinzwe mu 1999 muri Paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara Paroise ya Mbugangari, ariho uyu mutwe w’abaririmbyi ukorera ivugabutumwa.

Mu mpera za 2016 ni bwo La Source yashyize hanze alubumu ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza“. Album ya kabiri bayisohoye mu mwaka wa 2019 bayita "Ntiwigeze udutererana", ikaba igizwe n’indirimbo 10.Indirimbo ’’Ntiwigeze Udutererana" ni yo La source izwiho cyane dore ko imaze kurebwa cyane.

Album ya gatatu bakoze umwaka ushize ifite umwihariko wo kuba ikozwe mu buryo bwa ’Live Recording’, ndetse bakaba barayifatanyije n’abandi baramyi batandukanye "Kuko Umwami dukorera ni umwe, n’umwanzi turwanya ari umwe".

Iyi korali yubatse izina mu ntara yose y’iburengerazuba, amajyepfo ndetse no mu mujyi wa Kigali. lyi korali yamenyekanye cyane ku gihangano cyabo kindirimbo bise "Ntiwigeze udutererana"

lfite indirimbo nyinshi zitandukanye twavugamo "Ni Yesu",Ntiwigeze udutererana", "Ntacyantsndukanya", "Narababariwe", "Umwuka wera", "Mbona abera" n’izindi zitandukanye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.