× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntiyiyumvisha uko Yozefu yashatse Mariya atwite inda itari iye kandi ibyo avuga ni ukuri! - Dj Flixx

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ntiyiyumvisha uko Yozefu yashatse Mariya atwite inda itari iye kandi ibyo avuga ni ukuri! - Dj Flixx

Umukobwa ukiri muto DJ Flixx, yagarutse ku nkuru ya Yozefu na Mariya igaragara mu bitabo bivuga ubutumwa bwiza bwa Kristo (Amajanjiri), avuga ko atiyumvisha uko uwari umusore yiyemeje kubana n’umugore utwite.

Ni mu kiganiro yakoranye na Murindahabi Irene usanzwe ureberera inyungu z’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, akaba n’umunyamakuru w’igitangazamakuru cyo kuri enterineti cya MIE Empire.

Uyu mukobwa usanzwe ukora akazi ko kuvanga imiziki kazwi nk’ak’ubudije, akaba ari no mu bakomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bitandukanye atumirwamo nk’umuntu ukomeje kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda ndetse agatanga n’inama z’uko abakiri urubyiruko bakwitwara mu buzima burimo n’ubw’urukundo, yavuze ko Yozefu dusoma muri Bibiliya ari igitangaza, kuko yiyemeje kubana n’umugore utwite.

Uyu mukobwa yabivuzeho agira ati: “Yozefu we ni igitangaza. Uyu Yozefu washakanya na Mariya aratangaje. Ibaze umusore washatse umuntu utwite, inda itari iye.”

Iyo ari gusoma Bibiliya akagera kuri iyi nkuru ya Mariya na Yozefu, Dj Flixx yumva imutangaje, rimwe na rimwe agatekereza ko ari impimbano. “Hariya hantu Bibiliya yararengereye. Nge nsoma Bibiliya pe, ndi Umukristo rwose. Ariko iyo bigeze kuri iriya ngingo y’uko Yozefu yashatse umugore utwite kandi atari we wamuteye inda, ndasimbuka simba nshaka no kuhasoma, simba nshaka no kubireba.”

Icyakora nubwo avuga atya, ntashidikanya ku mbaraga z’Imana (umwuka wera cyangwa roho mutagatifu), icyakora yumva birenze ubwenge bwe. Yagize ati: “Ariko umwuka, … wambwira ngo umwuka, ngo nta bwo uzi ahantu bayigutereye. N’ubu simba numva byarabaye.”

Nanone kuko azi ko kubaha Imana cyane ari byo byatumye Yozefu abikora, akemera kubana n’umugore utwite kandi nta nda yamuteye, yongeyeho ko Imana igira imbaraga zidasanzwe agira ati: “Ahubwo Imana igira imbaraga, biriya bintu ni imbaraga z’Imana. Birya bintu iyo bitazamo imbaraga z’Imana, nta wari kubyumva.”

Ku rundi ruhande, Yozefu yabaye intwari ikomeye, ariko nanone nk’uko Dj Flixx abivuga, iyo zitaba imbaraga z’Imana nta bwo yari kwemera kubana na Mariya wari utwite inda itari iye kandi byitwaga ko ari umukunzi we.

Muri Matayo, igice cya mbere, kuva ku murongo wa 18, havugwamo ibisa n’uko Dj Flixx abitekereza, kuko na Yozefu atahise yemera kumugira umugore. Iyo nkuru ivuga ku kuvuka kwa Yesu Kristo ivuga ko igihe nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu, yaje gutwita biturutse ku mwuka wera mbere y’uko bashyingiranwa.

Ikomeza ivuga ko ku bwo kuba umukunzi we Yozefu yari umukiranutsi kandi akaba atarashakaga kumuha rubanda ngo avuge ko yatwaye inda itari iye kandi bakundana, yagambiriye gutana na we mu ibanga.

Amaze kunoza uwo mugambi, ni bwo umumarayika w’Imana yamubonekeye mu nzozi akamubwira ko atagomba gutinya kuzana Mariya umukunzi we mu rugo, akongeraho ko inda yari atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera, atari ukumuca inyuma.

Yozefu akangutse yabigenje uko umumarayika yamutegetse, azana umugore we mu rugo, kandi koko ikigaragaza ko yabaye intwari, ntiyagiranye na we imibonano mpuzabitsina kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu akamwita Yesu.

Uretse no kuba yarashatse umugore utwite, yari yiyemeje no kuzarera uwo mwana wari kuvuka nk’aho ari se, kandi uko ni ko yabigenje, kuko rimwe na rimwe Yesu bamwitaga mwene Yozefu.

Dj Flixx ntiyiyumvisha uko Yozefu wari umusore yiyemeje kubana n’umugore utwite kandi atarigeze aryamana na we ngo amutere inda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.