× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntaberewe no kuba Single! Mama Sava yinjiranye ubwoba mu masengesho yo gusabira Ev. Fred Kalisa ngo abone umugore

Category: Entertainment  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ntaberewe no kuba Single! Mama Sava yinjiranye ubwoba mu masengesho yo gusabira Ev. Fred Kalisa ngo abone umugore

Niba ufite umuntu ukuzirikana akagusabira imigisha ku Mana, urahirwa cyane. Nushaka ku mazina yawe wongereho Muhirwa. Umuvugabutumwa Fred Kalisa ni umwe mu bahiriwe cyane kuko hari abamuzirikana mu masegesho.

Ev. Fred Kalisa ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri ADEPR. Afite ijambo muri we, akaba yishimirwa cyane iyo arimo kubwiriza. Abakuru n’Urubyiruko baramukunda kuko ni umwigisha mwiza, kandi by’akarusho iyo arimo kubwiriza ntiwasinzira kuko afite n’impano yo gusetsa.

Uyu muvugabutumwa aracyari umusore ndetse biragoye kumenya umukobwa bakundana kuko amakuru y’urukundo rwe ayagira ibanga cyane. Ibi bituma abatari bacye babaririza ibijyanye n’ubukwe na cyane ko ari umusore w’ubukaka, umwe abakobwa birukankira cyane.

Hejuru y’ibyo ni umukozi w’Imana wiyubaha kandi uberewe rwose no kugira Umunyamabanga wihariye ari we Umufasha, bagakorana umurimo w’Imana, amata akabyara amavuta. Itangiriro 2:18. "Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”

Icyo cyanditswe tugarutseho haruguru, kirahura n’ibyatangajwe n’umukinnyi wa filime Mama Sava wifuriza Ev. Fred Kalisa gushinga urugo nk’uko biri mu butumwa bwe Paradise yateye imboni. Mama Sava yitegereje Kalisa, asanga ataberewe rwose no kuba umusiribateri ni ko kumwifuriza gutera intambwe yo kurushinga, Imana ikamuha umufasha umukwiriye.

Mama Sava ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda

Icyakora yagaragaje ko ashobora kumererwa nabi na Ev. Kalisa namenya ibyo yamutangajeho. Gusa yagize impungenge z’ubusa kuko yamwifurije neza, kuko ibyo yamwifurije, n’Imana ubwayo yabyifurije Adamu kuko yamwitegereje igasanga ataberewe no kuba wenyine, ikamuremera Eva.

Mu butumwa yanyujije kuri Status ya WhatsApp, Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava muri filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava ya Niyitegeka Gratien (Papa Sava) nawe ukiri umusiribateri, Mama Sava yateruye isengesho rye asabira Ev. Fred Kalisa.

Kuwa 20 Kamena 2023, Mama Sava yanditse ati "Mana, Fred muhe umugore, ntaberewe no kuba single (umusiribateri)". Yakurikijeho emoji zirira, maz arandika ati "Amen". Yahise akurikizaho emoji zirimo guseka cyane. Yaje gukurikizaho amagambo agaragaza ko ibyo akoze ashobora kuza kubiryozwa, ati "Aranyica too". Yongeye araseka cyane.

Ntabwo ari Mama Sava wenyine wifurije Ev. Kalisa kubona umugore, ahubwo hari n’abandi bakomeje kumusabira umugisha w’urugo. Muri abo bari kumwifuriza kurushinga harimo umuhanzikazi w’icyamamare mu Rwanda mu muziki wa Gospel, Aline Gahongayire, wigeze no guhanurira Ev. Kalisa ko agiye kurushinga vuba.

Ubutumwa bwa Mama Sava kuri Ev. Fred Kalisa

Mama Sava ntiyishimiye kubona Ev Kalisa ari ingaragu

Ev. Fred Kalisa ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri ADEPR

Ev. Fred Kalisa ari kubwiriza byo ku rwego rwo hejuru

Mama Sava akunzwe cyane muri filime Papa Sava

Ev. Fred Kalisa iyo yatashye ubukwe bw’abandi aba abarewe cyane, ibi ariko bibabaza Mama Sava kuko ashaka ko uyu musore nawe ashaka umugore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.