Korali Amahoro ni korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa kuri ADEPR Remera mu mujyi wa Kigali.
Korali Amahoro ifite ibigwi bikomeye mu Rwanda. Yari korali nkuru i Remera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi b’iyi korali baratatanye.
Nyuma baje kwisuganya bagaruka mu rusengero ari bwo ijwi ry’Imana ryamanutse riciye mu muhanuzi rigira riti: "Mbahaye izina Amahoro muzatware ubutumwa bw’amahoro", hari mu 1994.
Korali Amahoro iri muri korali zamamaye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu cyose. Ifite indirimbo zikora ku mutima w’abateze amatwi ibihangano byabo, si ibyo gusa kandi bifitemo abaririmbyi b’abahanga ku rwego rwo hejuru.
Umuyobozi w’iyi korali mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yagize ati: "Nka korali Amahoro intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bw’amahoro tugahumuriza abari baraheranwe n’amateka yahise. Ubutumwa bwacu ntibunyura mu ndirimbo gusa kuko twakoze ibikorwa byinshi harimo kubakira abatishoboye nko mu karere ka Bugesera".
Amahoro Choir bafite YouTube channel yitwa Amahoro choir ari nayo banyuzaho ibihangano byabo. Umwaka ushize korali Amahoro yakoze igiterane gikomeye aho bizihizaga Pasika ari ho bahise bakora indirimbo yitwa "Umurengezi".
Iyi korali ifite alubumu zigera ku icyenda (9). Ati "Uyu mwaka twakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero rya Musambira, umudugudu wa Mugina". Yakomeje avuga ko muri Kanama bakoze ivugabutumwa kuri ADEPR Taba mu rurembo rwa Huye ndetse n’ahandi hatandukanye.
Zimwe mu ndirimbo za korali Amahoro dusangamo "Umurengezi","Nabonye", "Namenye", "Tunezerwe" ndetse n’izindi nyinshi. Zose wazisanga ku murongo wabo wa YouTube "Amahoro choir official".
Amahoro choir irakataje mu ivugabutumwa, aho Kuwa 08 Ukwakira 2023, ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Bugesera ADEPR Nyamata Parish ku itorero rya Kayenzi aha ni mu rurembo rwa Ngoma.
Amahoro Choir bategerejwe kuri ADEPR Nyamata
Ryoherwa n’indirimbo ya korali Amahoro bise "Umurengezi"