Korali Goshen ni imwe mu korali ari gukora cyane muri iyi minsi ikaba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Remera, itorero rya Kibagabaga.
Nyuma y’iminsi mike korali Goshen ishyize hanze indirimbo nziza cyane, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 19,20,21 Nyakanga 2024. Ni igiterane kizabera ku itorero rya Kibagabaga aho iyi korali isanzwe ikorera ivugabutumwa ryo kuririmba.
Ni igiterane gifite intego iri muri Nehemiya 2:17 (Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi”).
Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye nk’umuhanzi Alex Dusabe, korali Bamaso, Pastor Claude Rudasingwa, Ev. Jaki ndetse na Ev. Joselyne Mukatete. Muri iki giterane zimwe mu ndirimbo za korali Goshen zizafatirwamo amashusho (live recording).
Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1996 , itangira ari korali y’ababyeyi gusa, uko ibihe byagiye bihinduka hagiye hazamo n’urubyiruko.
Korali Goshen imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye "Uhoraho" , "Namani", "Urufunguzo", "Amaraso", "Kwirembo",...
Iki giterane gifite intego iri muri Nehemiya :2:17 (Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi”