× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe - Minisitiri Bayisenge

Category: Health  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe - Minisitiri Bayisenge

Minisitiri Bayisenge yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka, avuga ko ari agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe.

"Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu. Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane".

Ubu ni ubutumwa bw’akababaro Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Bayisenge Jeannette, yanyujije kuri Twitter. Yashenguwe cyane n’urupfu rw’abana batatu bavukana baherutse guhitanwa n’impanuka. Yihanishije uyu muryango ndetse n’indi miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

Tariki 23 Ukwakira 2022, mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero, habereye impanuka ikomeyw yaguyemo abantu batandatu (6), abandi benshi barakomereka.

Abana batatu bavukana bari mu baherutse guhitanwa n’impanuka

Minisitiri Bayisenge yafashe mu mugongo imiryango yaburiye ababo mu mpanuka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.