× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nshimiye abakozi b’Imana bose batumye menya ko ndi umushinga w’Imana - Bishop Nzeyimana Innocent ku isabukuru ye

Category: Pastors  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Nshimiye abakozi b'Imana bose batumye menya ko ndi umushinga w'Imana - Bishop Nzeyimana Innocent ku isabukuru ye

Ku munsi nk’uyu ni bwo Bishop Nzeyimana Innocent yabonye izuba. Arashimira cyane abagize uruhare mu gutuma amenya ko ari umushinga w’Imana.

Bishop Innocent Nzeyimana, umushumba w’itorero Nayoti akaba n’umuvugizi waryo mu Rwanda ndetse akaba ari we uyobora amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali, yandikanye amashimwe menshi ku Mana ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.

Mu butumwa yasangije abantu mu mahuriro anyuranye abanamo n’abakozi b’Imana, Bishop Innocent Nzeyimana, yavuze ko yavutse ku bw’umugambi w’Imana kugira ngo abere umugisha abantu bose batuye Isi, maze uwo mugambi Imana iwunguza mu babyeyi be bamwibarutse.

Ati "Ku bw’Umugambi mwiza w’Imana yacu yari imfiteho kugira ngo mbere umugisha abantu bose batuye isi yacu mbagezaho inkuru nziza y’ubutumwa bwiza bw’agakiza k’Ubwami bw’Imana. Umugambi wayo yawunyujije mu babyeyi bambyaye muri uku kwezi n’izi Taliki".

Arakomeza ati "Nkaba shimiye Imana yandinze muri iyi myaka yose maze ku isi. Nshimiye ababyeyi banjye bemeye ko umugambi w’Imana ubanyuramwo bakawubungabunga neza. Nshimiye urungano rwanjye twabyirukanye ko bambereye umugisha".

Yanashimiye abakozi b’Imana, ati "Nshimiye abakozi b’Imana bose batumye menya ko ndi umushinga w’Imana ko ndiho ku bw’Umugambi mwiza w’Imana. Nshimiye Inshuti zanjye zose ko zambereye umugisha bigatuma ngera ku mugambi w’Imana no kuwugenderamwo. Nshimiye n’umuryango mugari wanjye. Kuri iyi sabukuru yanjye mwese mbasabiye umugisha".

Bishop Innocent Nzeyimana

REBA IMPANURO BISHOP NZEYIMANA AHERUTSE KUGEZA KU BASHUMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.