Indirimbo "Bwa buntu butangaje" yasamiwe hejuru mu masaha make imaze.
Nk’uko mu minsi ishize Paradise yari yabagejejeho amakuru y’ibanze yari iherutse kubabwira ko Elino agiye gushyira hanze indirimbo itegererezanijwe amatsiko yise "Bwa buntu bwa Yesu".
Nibyo koko Bwa buntu bwa Yesu yaje ari nk’igisubizo benshi bari bategereje. lyi ndirimbo ikimara kujya hanze, yishimiwe na benshi ndetse irimo amagambo meza aho
atangira agira ati: "Bwa buntu butangaje bwankuyeho imigozi yose yari imboshye ubu ndashima ndirimba".
Akomeza agira ati: "Nzahazwa ni byiza byo mu Gakiza kawe indirimbo yanjye izahora ari zaburi nshyashya". Ku gitero cya gatatu yungamo ati: "Wangize nk’umusozi siyoni utanyeganyezwa umuyaga urahuha sinanyeganyezwa". Asoza agira ati: "N’amagambo yawe muri njye ni nk’ umuriro waka udateze kuzima na gato".
Uyu muramyi Nkundimana Elie uzwi ku izina rya Elino ni umusore ushima lmana kandi ukiri muto uzwi ku izina rya Elino akaba abarizwa ADEPR Mbugangari.
Mu kiganiro Paradise iherutse kugirana n’uyu muramyi ubwo yabazwaga intego ye maze agira ati: "Intego yange ni uko ijambo ry’Imana rigera kure. Ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, (Abakolosayi 1:28). Ikindi abantu batarakizwa ni ukwakira ubuntu bw’Imana bakabohorwa".
Usibye no kuba Elino ari umuririmbyi ni umubwirizabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Elino avuka ari uwakane mu muryango wabo.