× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nkukumbuze ibihe by’agahebuzo bibera muri Christ Kingdom Embassy kwa Pastor Tom & Anitha

Category: Ministry  »  1 week ago »  Nelson Mucyo

Nkukumbuze ibihe by'agahebuzo bibera muri Christ Kingdom Embassy kwa Pastor Tom & Anitha

Si amakabya nkuru cyangwa amashyengo ahubwo ni impamo nta muntu ugera kuri Christ Kingdom Embassy ngo atahe adakunze ibihe yahagiriye.

Amambere naharangiye umuryango umwe bajyayo baseta amaguru ubundi bagaruka bambwira bati ’wakoze kuduha ligne’.

Umugabo twaganiriye kuri WhatsApp yagize ati: "Nelson uzi ko unkoreye ikintu kidasanzwe iki Cyumweru ? Nari narabuze ahantu umutima wanjye wongera kwishimira ariko hariya hantu nahakunze cyane".

Yavugaga ko yakunze umutima wagutse w’umushumba Tom Gakumba na Anitha, aba akaba ari bo bashumba ba Christ Kingdom Embassy .

Tom Gakumba tujya kumenyana yari umushumba muri Healing Center. Ni umugabo w’umutima watwawe no kuramya no guhimbaza ukunda abantu ndetse akagira umutima wagutse. Ni umugabo wuzuye impano akaba n’ubushumba udaheza uwari we wese

Ni umushumba kandi ukunzwe n’abajeni benshi kubera uko akunda abakiri bato ndetse abagenera mpanuro nziza zo kwiteza imbere.

Muri Christ Kingdom Embassy bagira umuco wo kwakira abashyitsi ndetse ku wahashimye bamuha rugari akisanzura mu mpano afite no muhamagaro we.

Muri Christ Kingdom Embassy bagira amatsinda atandukakanye, iyo uje uri urubyiruko haba ’Department’ zitandukanye nka Media, Worship team, Protocol, Evangelism, Sunday School n’andi matsinda.

Ni ahantu hagutse umukristo yakurira ndetse bashyigikira impano zigakura. Muri Christ Kingdom Embassy bagira kandi umuco wo gufasha n’uwo gushyikira abatishoboye.

Amaniro ya Saa sita "Lunch Hours Service aca kuri GTV Rwanda, akaba ari umuyoboro ucaho n’izindi gahunda ndetse wanahakurikiranira amateraniro yo ku Cyumweru n’ayo mu mibyizi.

Pastor Tom & Anitha Gakumba bafite itsinda rigari ry’abantu beza bakunda ababagana. Nta n’uhejwe igihe cyose ushaka kubonana n’umushumba urabisaba ukazahabwa umunsi akakwakira bitewe n’imirimo afite.

"Ikaze muri Christ Kingdom Embassy ufatanye natwe kuramya no guhimbaza Umwami".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.