× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Abagabo 42 b’Abakirisitu n’Abayisilamu bishwe, abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu

Category: Leaders  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nigeria: Abagabo 42 b'Abakirisitu n'Abayisilamu bishwe, abakobwa n'abagore bafatwa ku ngufu

Muri Nigeria, abagabo 42 b’Abakirisitu n’Abayisilamu bishwe n’ababandi, abagore n’abana biganjemo ab’abakobwa bafatwa ku ngufu.

Mu gihe Nigeria yinjiye mu mwaka mushya, ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu 50 hagati ya tariki 28 Ukuboza na 3 Mutarama mu gice cyo hagati y’igihugu (Middle Belt).

Abenshi mu bishwe bari abagabo 42, barimo Abakirisitu n’Abayisilamu, bishwe nyuma y’uko ababandi bafataga amasasu yo gutera mu bantu, bakagenda bayahambiriye ku maboko yabo mu murwa w’Ubucuruzi wa Kasuwan Daji.

Mu gihe gito, abagore n’abana benshi bafashwe bagashimutwa, abakobwa n’abagore bagafatwa ku ngufu, abagabo bakanagwamo amasasu.

Bishop Bulus Dauwa Yohanna wa Kontagora yavuze ko ababandi barashe, bakica abantu nta mpuhwe, ndetse bakanafata telefoni, amafaranga n’imodoka ebyiri.

Yavuze ko aba babandi bagiye guteza urusaku muri paruwasi ya Gatolika muri Sokonbora, aho basenye ikibumbano cya Yesu, amafoto y’urugendo rw’umusaraba n’ibikoresho by’umuziki.

Abaturage benshi bamaze guhunga kubera ubwoba ko ababandi bazabagarukaho.

Bishop Yohanna yavuze ko ibi bikorwa bidafite icyo bishingiyeho, ari ubwicanyi bukabije, butagira umuntu ubuhanirwa mu gihe buhonyora agaciro k’ubuzima bwa muntu.

Yanashishikarije amoko yose yo muri ako gace kutazifata nk’abanzi, ahubwo bagaharanira ubumwe no guhangana n’aba babandi nk’umwanzi umwe, asaba kandi leta gufata ingamba zikomeye zo kubarwanya no gukumira ibitero byabo.

The Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.