Nice Ndatabaye ni icyamamare mu muziki wa Gospel, ndetse na Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance ni amazina aremereye azwi cyane muri Alarm Ministries ariko bakaba banaririmba ku guti cyabo.
Ben na Chance bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Ririmbira Umwami" mu mwaka wa 2016 akaba ari abakristo bo muri Foursquare Gospel church. Mu minsi mike ishize bashyize hanze indirimbo bise "Zaburi yanjye" none bagarutse mu gihangano bise "Tugumane" bafatanijemo na Nice Ndatabaye. Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu 15 Werugwe 2024.
Nice Ndatabaye ni izina riremereye mu muziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba na Diaspora nyarwanda ibarizwa muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze gukora zirangajwe imbere na "Umbereye Maso" imaze guhembura imitima ya benshi .
Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, mu mpera za 2023 aherutse kuza mu Rwanda afata amashusho y’indirimbo ze, akaba ari zo ari kugenda asohora mu bihe binyuranye. Yahereye kuri "Umeamua Kunipenda" yakoranye na Dr. Ipyana wo muri Tanzania, akurikizaho "Mukiza wanjye" yakoranye na Savant Ngira, "Ndashima" ndetse niyi yafatanije na Ben na Chance.
Tugarutse kuri uyu muryango wa Ben na Chance bigeze gukora igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga album yabo ya mbere bise ’Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.
Baherutse no kwitabira igitaramo cyabaye tariki 16 Gashyantare 2024 kuri Egilse Vivante ya Rebero Gikondo, cyagaragayemo abahanzi batandukanye. Ni igitaramo batumiwemo n’umuramyi ubarizwa muri Canada, Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, ndetse harimo abandi bahanzi aribo Nkomezi Prosper, Emmy Vox ndetse n’itsinda rya True Promises Ministry.